Ababitsi b'Inyandikompamo z'Ubutaka bashya barahiriye kuzatunganya akazi

Tariki 11 Werurwe 2026 Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yakiriye indahiro z'Ababitsi b'Inyandikompamo z'Ubutaka, aho barahiriraga kuzatunganya inshingano nshya bahawe. 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Ababitsi b’Inyandikompamo z’Ubutaka gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara muri serivisi z’ubutaka ndetse no kurushaho gutatanga serivisi inoze, yagize ati “Igihugu rero kirabizeye nta gushidikanya ko inshingano mumaze kurahirira muzazitunganya, ku ruhande rwacu icyo tubifurije ni ukugira imbaraga, ubutwari no gushyira umutima mu byo mukora”.

Yabibukije kandi ko amahirwe bahawe yo gukorera igihugu agomba gukoreshwa mu nyungu z’abaturage bose, kuko kuba batoranyijwe mu bandi hari icyo igihugu kiba kibategere ho, ati “Iyo igihugu kigutoranyije muri benshi babishoboye akaba ari wowe ugirirwa icyizere ugahabwa inshingano, icyo uba usabwa ni ugukora amanywa n’ijoro, ugakoresha umutimanama n’ubunyangamugayo”. 

Mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga, Ababitsi b’Inyandikompamo z’ubutaka barahiye ni Dr. Biraro Mireille, uzakorera mu Umujyi wa Kigali, Twizeyeyezu Jean Pierre uzakorera mu Ntara y’Iburengerazuba na Uwayisenga Vedaste uzakorera mu Ntara y’Amajyarugu. 

Uko ari batatu bakaba barashyizwe ho n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2026 bakaba baje basanga abandi babiri bari basanzwe mu kazi ari bo Tuyisenge Jean Claude uzajya ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe na Mukunzi Augustine Emmanuel uzajya ukorera mu Ntara y’Amajyepfo.

 

Back