ABAKOZI BA RLMUA BIBUTSE KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu gihe mu Rwanda hose turi mu cyumweru cyahariwe kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Mata 2019 abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, bafatanyije na Ministeri ndetse n’ibindi bigo bikorera muri Nyarugenge Pension Plaza bibutse ku nshuro ya 25 Genocide yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Amazi n’Amashyamba bwana Ngabonziza Prime cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bw'Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye” yagarutse ku ngaruka n’ibibazo byinshi byari bihari nyuma ya Genocide ariko kugera uyu munsi ibyinshi muri ibyo bibazo bikaba byarakemutse, yagize ati “nyuma ya genocide mu Rwanda twari dufite ibibazo bikomeye cyane harimo nk’ikibazo cy'ubuhunzi, ubupfubyi, uburwayi, umutekano muke n'ibindi byinshi ariko ubu ibyinshi byarakemutse kandi n'ibitarakemuka bizakemuka cyane cyane binyuze mu butabera bwunga aribwo Gacaca yari igamije cyane cyane kugaragaza ukuri ku byabaye muri Jenoside, ababigizemo uruhare no kunga abanyarwanda”.

Ministiri w’Ibidukikije Vincent BIRUTA wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyo kwibuka yibukije abitabiriye bose ko umwanya nk’uyu tuba twibuka ariko tugamije no kwigisha ndetse tunahindura imyumvire, akaba yagize ati “iyo twibuka tuba tugamije kwigisha, tuba kandi dusubiza agaciro abishwe bazira akarengane, tunibuka ubutwari bw’abahagaritse Jenoside ndetse bamwe muri bo bakaba barahasize ubuzima”.

Yasabye abitabiriye ndetse n’abanyarwanda muri rusange kurushaho kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize ati “mu bihe nk’ibi tuba tugomba kurushaho kwihanganisha abagizweho ingaruka zitandukanye na Jenoside barimo ababuze ababo, abasigiwe uburwayi, ubumuga binyuranye n’izindi”.

Yibukije abitabiriye ko tugomba kurushaho kwigisha amateka urubyiruko rw’u Rwanda dore ko uyu munsi 58% by’urubyiruko ari abavutse nyuma ya Jenoside akaba ari yo mpamvu rugomba kwigishwa no kurwereka ububi bwa jenoside kugirango hirindwe icyo ari cyo cyose cyatuma igaruka ndetse n’ingengabitekerezo yayo igacika burundu.

Kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 bifite insanganyamatsiko igira iti “twibuke twiyubaka”.

Back