Abakozi ba RLMUA bunganiye mu mibereho abagizweho ingaruka na Jenoside
Abakozi b’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Madamu MUKAMANA Espérance bashyikirije inkunga y’ibiribwa abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda bibumbiye mu miryango 54 yatujwe mu mudugudu w’Iterambere, Akagari ka Nyarurenzi mu murenge wa Mageragera mu Karere ka Nyarugenge.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21/ 06/2019 nibwo abakozi ba RLMUA bageneye inkunga y’ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, ifu n’amavuta imiryango yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda mu rwego rwo kubunganira mu mibereho yabo ya buri munsi babafata mu mugongo.
Abatujwe muri uwo mudugudu barimo imfubyi, abapfakazi hamwe n’abagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagiye bavanwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyarugenge kugira ngo bavanwe mu bwigunge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurenzi Madamu MUKAMPETA Aimée Claudine mu ijambo rye ry’ikaze yasobanuriye abakozi ba RLAMUA ko abatuye muri uwo mudugudu bamaze kwiyakira kandi bakaba bafatanya muri byose kugira ngo hatagira n’umwe muribo uheranwa n’agahinda. Ibyo avuga ko Leta y’Ubumwe ariyo yashoboye kubibagezaho.
Yakomeje avuga ko iyo babonye ubasura aba arushijeho kubakomeza bityo ashima igitekerezo cyiza cyagizwe n’abakozi b’Ikigo Gishinzwe imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda bagahitamo kuza kubasura.
Madamu MUKAMANA Espérance, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo mu ijambo rye yabwiye abatuye muri uwo mudugudu ko Leta y’u Rwanda ibatekereza ndetse ko yitaye ku mibereho myiza yabo asobanura ko ari nacyo cyatumye abakozi akorana nabo biyemeza kuza kubasura bafite icyo bitwaje.
Ati “Abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakeneye kwitabwaho kuko ibihe banyuzemo byabasigiye ibikomere bikeneye komorwa kugira ngo bashobore kwiyakira ariko buri munyarwanda wese yabibafashijemo. Ntabwo muri mwenyine muri hamwe n’igihugu kandi kibakunda”.
Yakomeje abizeza ko abakozi ba RLMUA bazakomeza kubaba hafi ndetse ko n’ibibazo bishingiye ku butaka bahura nabyo imiryaango y’ikigo ikinguye kugira ngo bashobore kubumva no gushaka uburyo ibibazo byabo byakemurwamo.
Ni muri urwo rwego hatanze umwanya abafite ibibazo bijyanye n’ubutaka barabibaza byose ahanini bikaba byaragiye bigaruka ku kumenya uburyo imitungo yabo bayigiraho uburenganzira ikandikwa mu mazina yabo ndetse aho batujwe naho bakaba bahabonera uburenganzira ku buryo bashobora kuhifashisha bagana ibigo by’imari n’amabanki bakaka inguzanyo zo kwitera imbere.
Imiryango 54 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itujwe mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge yishimiye iki gikorwa cyo kuba abakozi ba RLMUA barabasuye ndetse bakanabunganira mu mibereho yabo babashyikiriza ibiribwa mu mwuka mwiza w’ubusabane.