ABAKOZI BANYURANYE BAHAWE AMAHUGURWA KU BURYO BWIZA BWO KWAKIRA ABABAGANA (CUSTOMER CARE)
Tariki 22/10/2018 Umuyobozi Mukuru wacu madam Mukamana Espérance na Guverineri w'Intara y"iburasirazuba bwana Fred Mufulukye bafunguye icyiciro cya gatatu cy'amahugurwa y'abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge, abakozi bakira abantu hamwe n'abashinzwe kwandika ubutaka.
Ni amahugurwa yari agamije kureba uko abakenera service dutanga barushaho kwakirwa neza (customer care). Mu mpanuro bahawe, Guverineri yabwiye abitabiriye amahugurwa ko bagomba mbere ya byose kumva uburemere bw’inshingano zabo ku buzima bw’umuturage, birinda kubasiragiza. Yabaabye kandi gukunda igihugu no kugikorera n'ingufu zabo zose birinda ruswa kuko imunga ubukungu bwacyo.
Bamwe mu bahuguwe bemeza ko ayo mahugurwa azabafasha cyane mu kazi kabo ka buri munsi, n’ubwo ngo ibyinshi babwiwe Atari bishya mu matwi yabo ariko ko bagiye noeho kurushaho kubishyira mu bikorwa.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru yasabye abitabiriye kurushaho kwakira neza ababagana birinda kubasiragiza, ahubwo bakabasanga iwabo mu tugari ndetse no kubaganiriza kenshi ku bijyanye n'ubutaka mu nama bagirana n'inzego z'ibanze kuko bibafasha kwirinda amahererekanya y'ubutaka atemewe akenshi abakururira ibibazo.
kimwe n'umuyobozi w'Intara, abo bayobozi bombi bagarutse ku kibazo cy'imikoreshereze y'ubutaka, bibutsa abitabiriye amahugurwa ko mu gihe ubutaka budakoreshejwe neza bigira ingaruka z'igihe kirekire ndetse bikazakurikirana n'abazabakomokaho by'umwihariko abasaba kwirinda ko hagira uvogera ubutaka bw'ubuhinzi.
Basabwe kandi ko nk'abantu bashinzwe ubutaka mu mirenge bagomba kwita cyane ku mikoreshereze myiza yabwo buhingwaho, bakarushaho kurinda ubutaka bw'ubuhinzi n'ubworozi bukomeje kubakwaho kandi ari bwo butunze umubare munini w'Abanyarwanda.
Iki cyiciro kikaba cyari icya gatatu kitabiriwe n’abagera kuri 50 kimwe n’ibindi byiciro bibiri byakibanjirije hakaba harahuguwe abakozi bose hamwe bagera ku 160.
Back