Abanyamategeko bo mu Ishami ry'Ubutaka, Ibikorwa remezo n'Imiturire bagiye kujya bemeza ihererekanya ry'ubutaka

Kuva tariki 20- 24 Mata 2025 Abanyamategeko bo mu Ishami ry'Ubutaka, Ibikorwa remezo n'Imiturire (One Stop Center) baturutse mu turere twose n'Umujyi wa Kigali bahawe amahugurwa y'iminsi 5 aho barimo bigishijwe uko bazajya bafasha mu gutanga serivisi zo kwemeza ihererekanya ry'ubutaka (approval of land transfers).

 

Ni umwanzuro wafashwe n’inzego bireba by’umwihariko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka hamwe na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) nyuma y’uko bigaragaye ko hari amadosiye menshi aturuka mu turere kandi abo bakozi bakaba bashobora kugira uruhare runini mu kuyarangiza bitagombye gufata umwanya munini.

Tariki 23 Mata 2026 abo banyamategeko aho barimo guhugurirwa mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba, baganiriye n'Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo z'Ubutaka Grace Nishimwe ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Pudence Rubingisa babibutsa ko izo nshingano bahawe zigamije kugirango umuturage abone serivisi nziza kandi ku gihe. 

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa n'Umuyobozi Mukuru wa NLA Grace Nishimwe 

Mu ijambo rye, Mme Grace Nishimwe yagize ati, “izi nshingano ndabasaba kuzitaho cyane, aka kazi mukagafata nk’akanyu, mugashyira inyungu z’umuturage imbere kandi mukirinda ikintu cya ruswa gikunzwe kuvugwa muri serivisi z’ubutaka gikorwa na bamwe ariko twese kikatwitirirwa”. Yabijeje kandi ko amahugurwa nk’aya aza akomeza kandi ko bazakomeza gukorana nabo umunsi ku wundi ndetse ko biteguye no kwakira impinduka zimwe na zimwe mu gihe zaba ziganisha ku mitangire myiza ya serivisi z’ubutaka.

Pudence Rubingisa aganira n’abo banyamategeko yavuze ko kuba babongereye inshingano atari uko batazi cyangwa se birengagije izindi nyinshi basanganywe ariko ko bazabaha ubufasha bwose bushoboka kugira ngo izo nshinga bazazigereho neza. Yagize ati “turashaka ko dossier mukoze muyikora neza kuko ibintu by’ubutaka iyo bikozwe nabi birangirira mu manza, mukore mushyizeho umutima aho muhuye n’imbogamizi mubitumenyeshe hakiri kare tuzishakire ibisubizo, tubahaye inshingano ariko tuzi n’ibikenerwa ngo muzigereho”.

Buri munyamategeko akaba azajya yemeza servisi zirimo ihererekanya ry'ubutaka rishingiye ku bugure, impano, igurana n'izungura zasabiwe mu karere akoreramo. Ni inshingano nshya bahawe kandibiakba byitezwe ko bizagabanya umubare munini wa dosiye ziri muri system y’ubutaka uzagabanuka ku buryo bugaragara kuko izo servisi zavuzwe haruguru ziri mu zisabwa n'abantu benshi.

Back