Abashinzwe ubutaka mu nzego zitandukanye bongeye kwibutswa inshingano zabo
“Buri mu kozi wese ku rwego rwe arasabwa kurushaho kunoza serivisi cyane ko serivisi z’ubutaka ari zimwe mu zikenerwa n’abantu benshi”, aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Madam Nishimwe Marie Grace ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya mbere muri bitandatu by'amahugurwa y'abakozi bo ku rwego rw'Akarere n'urw'Umurenge bashinzwe iby'ubutaka ndetse n'abashinzwe gufata ibipimo k'ubutaka bikorera (private surveyors).
Yasabye abitabiriye amahugurwa kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi, abibutsa ko ari wo musingi wa serivisi z’ubutaka, kuko ari bo akenshi bahura n’abaturage, abasaba gukora ibintu kimwe kuko hari abo usanga batanga serivisi amwe ariko mu buryo butandukanye, ibi bikaba bijya bitera ibibazo; yagize ati, “turi abantu dukora akazi kuzuzanya, akaba ari yo mpamvu tugomba guhuza icyerekezo ndetse n’imikorere, akazi kacu ni ako guha serivisi nziza umuturage, mur aya mahugurwa tuzarebere hamwe tumenye ngo imbogamizi dufite turazizi, ni izihe, ese tuzibona kimwe, ese ni iki twakora kugirango izo mbogamizi ziveho”?
Ni amahugurwa azafasha abo bakozi gusobanukirwa neza politiki, amategeko n'amateka na gahunda zitandukanye za leta mu bijyanye n'imitangire ya serivisi z'ubutaka, imicungire n'imikoreshereze yabwo kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze kandi yihuse.
Umuyobozi Mukuru kandi yibukije abo bakozi ko kumenya amategeko n’amateka byonyine bidahagije ko ahubwo bagomba no kumenya uburyo ayo mategeko abafasha gutanga serivisi nziza ndetse akabafasha no gukemura ibibazo, “ushobora kuba uzi amategeko ni byiza ariko ukeneye no kuyamenya birushijeho uburyo yabafasha kumva ibintu kimwe, byose biganisha ku micungire n’imikoreshereze inoze y’ubutaka ndetse ukanabihuza n’impinduka nyinshi zagiye zibaho mu bihe bishize mu mitangire yizo serivisi”.
Icyiciro cya mbere kikaba cy’aya mahugurwa kitabiriwe n'abasanga 80, naho amahugurwa yose uko ari ibyiciro 6 akaba azitabirwa n'abagera kuri 480 baturutse mu mirenge n'uturere twose tw'igihugu, aya mahugurwa akazasiga abo bakozi bose bafite imyumvire ku ngingo zitandukanye zijyanye na serivisi z’ubutaka.