AMASEZERANO KU BUKODE BURAMBYE NI IKI, ABONEKA ATE, AHABWA NDE?
Mu nkuru yacu iheruka twabagejeje icyo inkondabutaka ari cyo, uko iboneka ndetse n’uko ikoreshwa, ubu noneho tugiye kubagezaho mu magambo arambuye ibyerekeye urupapuro mpamo rw’ubukode burambye ((emphyteutic lease)
urupapurompamo rw’ubutaka ni inyandiko igaragaza uburenganzira umuntu afite ku butaka, bushingiye ku mategeko yanditse kandi itangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Urwo rupapuro rukoreshwa ku masezerano y’ubukode burambye kimwe no ku nkondabutaka cyangwa se ubundi buryo bwemewe bugaragaza uburenganzira ku butaka;
Amasezerano ku bukode burambye ni iki, aboneka ate, ahabwa nde?
Kwandikisha ubutaka ku muntu wese ubutunze ni itegeko. Iteka rya Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ze rigena uburyo iyandikisha ry’ubutaka rikorwa imihango ijyanye naryo n’uburyo iteshagaciro ry’iyandikisha ry’ubutaka rikorwa.
Umuntu wese wandikishije ubutaka bwe agirana amasezerano na leta kuko ari yo yonyine itanga uburenganzira bwo kubutunga no kubukodesha. Kuri urwo rupapuro haba hariho amakuru yose yerekeye ubutaka bukodeshwa; ni ukuvuga amazina ya nyirabwo, nomero yabwo, ubuso bwabwo, aho nyir’ubutaka atuye, igihe ubukode butangiriye n’igihe buzarangirira ndetse n’icyo ubwo butaka bwagenewe gukoreshwa.
Tugarutse rero ku “Ubukode burambye” ni amasezerano y’igihe kirekire Leta igirana n’umuntu kugira ngo akoreshe ubutaka anasarura ibibukomokamo, ariko akayishyura igiciro bemeranijweho.
Urupapuro mpamo rw’ubukode burambye rugize n’ibice bitatu ari byo amasezerano y’ubukode burambye (Contract), icyemezo cy’ubukode burambye (certificate) hamwe n’igishushanyo cyangwa se ifoto y’ubwo butaka (extract cadastral plan)
Amasezerano ku bukode burambye ari na bwo buryo abantu benshi batunzemo ubutaka, nk’uko bigaragara nanone mu itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda ryasohotse mu Igazeti ya Leta muri nimero yihariye yo kuwa 16/06/2013, Umutwe wa mbere, ingingo ya 5 mu ngingo rusange, havuga ko “umuntu wese ufite ubutaka, yaba yarabubonye ku bw’umuco, cyangwa se yarabuhawe n’urwego rubifitiye ububasha, cyangwa se yarabuguze, yemerewe kubutunga ku buryo bw’ubukode burambye hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko”.
umutwe wa III w’itegeko tuvuze haruguru ugena imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka aho ingingo ya 17 y’icyiciro cya mbere ivuga ko “Igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka ntigishobora kujya munsi y’imyaka itatu (3) cyangwa ngo kirenze imyaka mirongo cyenda n’icyenda (99), ariko gishobora kongerwa”.
Uburyo bwo kubona no gukodesha ubutaka, imyaka nyakuri y’ubukode burambye n’uko bwongerwa bishyirwaho n’Iteka rya Perezida n°25/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n‟andi mafaranga yakirwa n‟inzego z’ibanze
Ku bijyanye n’uburenganzira bw’abanyamahanga ku butaka, umutwe wa III w’itegeko No 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda, mu cyiciro cya kane cyaryo, ingingo ya 23 ivuga ko umunyamahanga ahabwa ubukode burambye ku butaka bwaba ubwo yabonye buturutse ku muntu cyangwa kuri Leta. Ubwo bukode ntibushobora kurenza imyaka mirongo ine n’icyenda (49), kandi butangwa hashingiwe ku mikoreshereze y’ubutaka no ku iteganyamigambi ry’ishoramari ryemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Ubwo bukode bukaba bushobora kongerwa.
Leta ni yo yonyine ifite ububasha bw’ikirenga mu gucunga ubutaka bwose buherereye mu mbibi z’umupaka w’Igihugu, ubwo burenganzira ibukoresha ku mpamvu z’inyungu rusange igamije iterambere nyaryo mu by’ubukungu n’imibereho myiza hakurikijwe uburyo buteganywa n’amategeko.