BITARENZE KAMENA 2019 UBUTAKA BWA LETA BWOSE BUZABA BWANDITSE
Guhera muri Nzeri 2018 mu gihugu hose hatangiye igikorwa cyo kwandika ubutaka bwa leta aho buri hose. Igikorwa cyo kwandika ubutaka bwa Leta kizabanzirizwa no gukusanya amakuru no gukoresha inama zigamije gusobanurira ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'abaturage kugira ngo igikorwa kizagende neza.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’IKigo Gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda, Madam Espérance MUKAMANA, ku bufatanye bw’inzego zibanze, abaturage ndetse na komite z’ubutaka mu tugari igikorwa cyo kumenya neza ubutaka bwa leta kizoroha kandi kigende neza; yagize ati “komite z’ubutaka mu tugari itegeko riziha inshingano zo gushakisha no kumenya amakuru kuri ba nyir’ubutaka akaba ari zo zemeza ko runaka ari we nyirabwo, tukaba tuzagendera ku makuru zizaduha kandi n’abaturage bakazaba bahari ku buryo twizera ko nta muntu uzarenganywa kand ko ubutaka bwa leta bwose bugomba kuzamenyekana”.
Ku bijyanye n’uko hari abaturage bashobora kuba baribarujeho ubutaka bwa leta bagatunga ibyangombwa byabyo ndetse hakaba hari n’abamaze kubugurisha, Madam Espérance yavuze ko “aho bizagaraga ko abaturage bibaruje ku butaka bwa leta bazambwamburwa busubizwe leta, ndetse n'uzaba yarabugurishije uwabuguze azabwamburwa kuko kugura ikintu icyo ari cyo cyose n'umuntu utari nyiracyo mu rwego rw'amategeko iyo nyiracyo abonetse aragisubizwa”.
Hari kandi abaturage bishobora kuzagaragara ko ubutaka batunze babuhawe na leta, bamwe bakaba bafite ibimenyetso byerekana ko babuhawe abandi ntabyo bafite, muri icyo gihe hakazabaho gushakisha amakuru byimbitse ku bufatanye n’inzego ndetse n’abaturage bahatuye ku buryo nta muntu wahutazwa; aha akaba yagize ati “uzatubwira ko yahawe n’inzego za leta akatwereka n’uburyo yabuhawemo icyo gihe ubutaka azabugumana, ariko uzatubwira ko yahawe ariko ntagaragaze impapuro yahereweho, n’ubwo bishoboka ko yaba yarazibuze, cyangwa se ngo agaragaze ibimenyetso bifatika icyo gihe ku bufatanye n’abayobozi baho ndetse n’abahatuye tuzakora isesengura rihagije tumenye koko ukuri kw’amakuru azaba yatanzwe tubone gufata umwanzuro ku buryo nta muntu uzahutazwa n’iki gikorwa”.
Ku bw’ibyo, Umuyobozi Mukuru asaba abantu bose bazagira uruhare muri iki gikorwa cyane cyane abaturage kurangwa n’ukuri bagatanga amakuru nyayo kandi ku gihe, amakuru adafite uruhande na rumwe abogamiyeho kugirango iki gikorwa kizagende neza.
Kwandika ubutaka bwa leta ni igikorwa cyitezwe ko kizasiga ubutaka bwa leta bumenyekanye aho buri hose, uyu munsi hakaba habaruwe ibibanza birenga ibihumbi 331 mu gihugu hose byanditswe kandi leta ifitiye ibyangombwa. Ubutaka burebwa n'iki gikorwa akaba ari ubutaka bwa Leta bugizwe n’ubutaka buri mu mutungo rusange wa Leta no mu mutungo bwite wayo, ubw’ibigo bya Leta, ubw’inzego z’ibanze bwaba mu mutungo rusange cyangwa mu mutungo bwite