Bugesera: Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31, abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA), aba Minisiteri Ishinzwe Gukumira Ibiza (MINEMA), Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Ikigo Cy'Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe n'Ubumenyi bw'Ikirere (METEO), Ikigo Cy'Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi (RWB), Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) bibutse Abatutsi biciwe mu Karere ka Bugesera bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama. 

Ni igikorwa cyabimburiwe no kunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Abakozi bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Ntarama

Abakozi baganirijwe amateka yaranze aka Karere ka Bugesera muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahoze hitwa Kanzenze ubu akaba ari mu Murenge wa Ntarama. 

Mu mwaka wa 1959, Abatutsi baciriwe muri aka Karere ngo bazicwe n’isazi ya tsetse n'izindi nyamanswa zabaga mu mashyamba yahabaga icyogihe kugira ngo bazarimbuke burundu.

Abakozi na none basobanuriwe ubwicanyi ndengakamere bwakorewe I Ntarama, ahahoze hitwa i Kanzenze aho Abatutsi bahungiye kuri Santarale ya Kanzenze bahiteze amakiriro n’ubuhungiro ahubwo bicwa urw’agashinyaguro bigizwemo uruhare na bamwe mu bapadiri bahakoreraga icyo gihe bavuze ko bahinduye intwaro yabo ya bibiliya inkota yo kumara Abatutsi.

Umwanditsi, umuhanga mu by’amateka Bwana Habonimana Charles yatanze ikiganino cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yibanda cyane cyane ku ruhare rw’Ababiligi basenye ubumwe bw’Abanyarwanda bahembera urwango n’amacakubiri yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yasabye abitabiriye uyu muhango by’umwihariko urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’igihugu cyacu no gukomeza kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda, hakimakazwa Ndi Umunyaryanda. Ndetse anavuga ko abagize uruhare muri Jenoside bose batarabiryozwa ko bagomba kubiryozwa.

Mwanankabandi Mathilde warokokeye i Ntarama, mu buhamya bwe yavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi ariko avuga ko n’ubwo yanyuze mu mateka mabi ataheranwe na yo ahubwo yiyubatse. Mwanankabandi kandi yashimiye byimazeyo ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenocide yakorewe Abatutsi ndetse zikongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu Hon. Muhongayire Christine yashimiye abayobozi n’abakozi bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 aboneraho gusaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara hirya no hino. Yongeye no kwibutsa abacitse ku icumu ko badakwiye guheranwa n’amateka ahubwo bagomba gukomeza gutwaza bakiyubaka. 

Hon Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yasabye abakozi kwirinda amacakubiri ayo ariyo yose ndetse bakarwanya ingengabitekerezo ya jenoside kugira ngo batandukane n’abakozi bababanjirije.

Ati "abateguye jenoside harimo abari abakozi ba leta nka twe uyu munsi, ndetse banagize uruhare runini mu kwica bagenzi babo, umukozi muzima wize ufite ubwenge yakagombye guharanira icyiza ikibi akacyamaganira kure".

Hon Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yashimangiye kandi ko Leta y'u Rwanda itazahwema na gato guhangana n'abapfobya Jenocide yakorewe Abatutsi ashishikariza abakozi by'umwihariko urubyiruko ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye mu kunguka ubumenyi bwo kubaka igihugu.

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi barenga 5000 rukaba rufite umwihariko mubi wo kuba hariciwe abana benshi mu bugome bukabije.

Back