GAKENKE: Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyahaye inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda yahitanye Abatutsi barenga miliyoni igira ingaruka nyinshi ku muryango nyarwanda. Abarokotse Jenoside biganjemo imfubyi, inshike n'abapfakazi, bahuye n’ubuzima bugoye cyane kubera ko ntacyo bari basigaranye. Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda nyinshi zo gushyigikira abarokotse jenoside mu rwego rwo kugira ngo badaheranwa n'agahinda ahubwo bakwiyubaka.
Mu rwego rwo KWIBUKA Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka, ku wa 18 Nyakanga 2025 basuye Urwibutso rw'akarere ka Gakenke. Igikorwa cyabimbiriwe no kunamira no kwibuka Abatutsi bashyinguwe muri urwo rwibutso, nyuma yaho abakozi basobanuriwe amateka yaranze aka karere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa abakozi barangajwe imbere n'Umuyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandikompamo z'Ubutaka Marie Grace Nishimwe baremeye inka abarokotse jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo, kubafasha kwigira no kwiyubaka nk’uko insanganyamatsitso yo Kwibuka ku nshuro ya 31 ibivuga; Twibuke Twiyubaka.
MUKANGENZI Leoncie na NYIRAMAKUBA Josephine, ababyeyi baremewe bashimiye abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka kuba barahisemo kubaremera inka, bavuga ko inka bahawe bazazifata neza zikabafasha kwiyubaka no kwiteza imbere. Mu magambo yabo bagize bati, “Turabashimiye cyane kuba mwaje kwifatanya natwe kwibuka abacu, ibi biradukomeza tukiyumvako tutari twenyine. Izi nka muduhaye zizadufasha kwiteza imbere mu buryo bwinshi, icyambere zizaduha amata twirinde ubworo ndetse zizaduha ifumbure duhinge tweze tubone umusaruro uhangije”.
Twagirimana Hamoudun, Perezida wa Ibuka mu karere ka Gakenke, asobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere yavuze ko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, bagaragujwe agati aho babwiye Abatutsi bari bihishe ngo baze babahungishirize muri Congo babapakira amakamyo bajya kubicira I Musanze bikozwe n’abari abayobozi icyo gihe. Uyu muyobozi yashimiye byimazeyo abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka kuba baratekereje kuza kwifatanya na karere ka Gakenke Kwibuka ku nshuro ya 31.
Umyobozi Mukuru akaba n'Umubitsi Mukuru w'Inyandiko mpamo z'Ubutaka Madame Marie Grace Nishimwe mu ijambo rye yihanganishije abarokotse Jenoside avuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kubera ubuyobozi bwiza igihugu gifite burangajwe imberere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ashishikariza urubyiruko kurwanya ingengobitekerezo ya Jenoside rukimakaza Ndi umunyarwanda. Yongeyeho ati, “twahisemo guha inka abarokotse Jenoside kugira ngo tubaremere, tububakire ikizere cyo kubaho no kudaheranwa n’agahinda ahubwo biyumve mu iterambere ry'igihugu. Izi nka tubahaye twizeyeko zizabagirira akamaro kuko zororoka zikazana ubukire”.
Yavuze kandi ko kuvuga ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi ari umuco abanyarwanda bose bakwiye kubaka bakarwanya ingengobitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana n’abagoreka amateka n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ntibumve ko bari bonyine ahubwo umuryango nyarwanda muri rusange ubahora hafi kandi uri kumwe nabo.
Urwibutso rwa karere ka Gakenke rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi barenga 1890, rukaba rugishyingurwamo imibiri igenda iboneka hirya no hino mu karere.