ICYUMWERU CYAHARIWE SERVICES Z’UBUTAKA (LAND WEEK) CYARANZWE N’UBWITABIRE BWINSHI MU KARERE KA NYABIHU

Icyumweru cyahariwe services z’ubutaka kizwi nka Land week kimaze kumenyerwa mu gihugu hose nk’igifasha abantu bose batunze ubutaka kubona ibyangombwa byabwo mu buryo bwihuse ndetse kikanatanga inama n’ibisubizo ku bibazo abantu bakunze kwibaza. Muri iki cyumweru cyo guhera tariki 18/06/ kugera tariki 22/062018 kizaba kirimo kubera mu turere tune two mu Rwanda ari two Nyabihu, Kicukiro, Gisagara na Kirehe.

Muri  rusange muri utwo turere twose bigaragara ko abantu bitabira icyo gikorwa  bishimira services nziza bahabwa mu gihe gito by’umwihariko mu karere ka Nyabihu aho twasuye abaturage baho bakaba barishimiye iyo gahunda nk’uko bamwe muri bo twaganiriye babidutangarije.

Habimana Theoneste ni umuturage wo mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu yatubwiye ko yari amaze igihe yumva bavuga land week ariko Atari azi mu by’ukuri ibiyikorerwa ariko umunsi wa mbere yahageze agatungurwa no guhita atahana icyangombwa cy’ubutaka yari amaze imyaka igera kuri ine yaraguze ariko atarabwiyandikishaho, yagize ati “ birantunguye kandi birananshimishije kuko ni ubwa mbere nje muri landweek none mpise ntahana icyangombwa kiri mu mazina yange, ni byiza cyane pe”. Kimwe na bagenzi be bose twaganiriye batugaragarije ko bishimira services nziza bahabwa banasaba ko no ku mirenge services z’ubutaka zarushaho kwihuta kuruta uko zihuta muri iyi minsi

Hatangizwa Land week ku mugaragaro mu karere ka Nyabihu, Umubitsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburengerazuba bwana TUYISENGE Jean Claude yongeye gusaba abatuye Nyabihu ndetse n’abahafite ubutaka kujya babyaza umusaruro aya mahirwe baba babonye; yagize ati “twabakangurira kwitabira gahunda iteganyijwe muri iki cyumweru cyose kandi mugashishikariza na bagenzi banyu muzi badafite ibyangombwa kuzuza ibisabwa tukabaha ibyangombwa by'ubutaka bwabo”. Yababwiye kandi ko muri Land week hadatangwa ibyangombwa by’ubutaka gusa  ahubwo hanatangwa inama n’ibisobanuro bijyanye n’ibibazo byinshi abantu bakunze kwibaza kuri services z’ubutaka.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyabihu Madam Musabimana Odette atangiza landweek yasabye abatuye mu karere ayobora ndetse n’abahafite ubutaka kwitabira no kubwira bagenzi babo batabashije kuhagera ibyiza bya land week. Yagize ati "mwe abamaze kubimenya icyo tubasaba ni ugufasha gutanga amakuru, mubwira abaturage bagenzi banyu bitabire iki gikorwa, kugirango nyuma y’iki cyumweru ntihazagire umuturage wongera gutakaza umubyizi we n'umwanya we ashaka ibyo yakagambye kubona uyu munsi".

Landwek ni igikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiye muri 2014, cyategurwana n’icyahoze ari ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) ikaba yari  igamije kwegereza abaturarwanda services z’ubutaka zihuse zibasanze iwabo mu mirenge ikaba yarabaga rimwe mu mwaka, ariko nyuma guhera mu mwaka wa 2017, mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage services  land week ikaba isigaye itegurirwa mu turere , ikaba nibura inshuro ebyiri mu mwaka muri buri karere mu turere twose tugize u Rwanda, bikaba bigaragara ko abaturage bamaze kuyimenyera kandi bose bishimira services nziza baziboneramo, ndetse ikaba inatanga umusaruro ushimishije hagendewe ku mibare y’abaturage bayitabira hamwe n’umubare w’ibyangombwa biyitangirwamo.

Back