IGISHUSHANYOMBONERA CY’IMIKORESHEREZE Y’UBUTAKA CYO KU RWEGO RW’IGIHUGU KIGIYE KUVUGURURWA
Tariki 15 Mutarama 2019, Ministeri y’ibidukikije ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA) yatangije ku mugaragaro kuvugurura igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu (National Land Use and Development Master Plan).
igishushanyombonera cyo ku rwego rw’igihugu cyaherukaga cyakozwe kuva Kanama 2007 kugera muri Kanama 2010 cyemezwa n’inama y’abaministiri yo kuwa 19 Mutarama 2011, kikaba cyari cyarateguwe hibandwa kuri gahunda z’iterambere zaganishaga ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye. Cyari cyarateguwe kandi kigamije kugaragaza uko ubutaka buzakoreshwa guhera 2010 kugeza 2020 hakurikijwe ubwiyongere bw’abaturage, umuvuduko w’imiturire ndetse n’uw’ibikorwaremezo.
igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu cya 2011 cyari gikenewe kuvugururwa kugirango gitange umurongo mushya w’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda mu cyerekezo gishya cya 2050 kandi kigahuzwa nibimaze gutegurwa no gukorerwa ku butaka kugeza ubu. Hazakorwa inyigo yimbitse yerekana igipimo cy’ubutaka bukenewe na buri rwego rw’imikoreshereze y’ubutaka (ubutaka bugenewe ubuhinzi, imiturire, inganda, amashyamba, ibikorwaremezo, n’ibindi) kandi hazagaragazwa imbibi z’imijyi zigomba gukurikizwa mu gihe cyo gukora ibishushanyombonera by’imijyi na centres z’ubucuruzi zigenda zaguka, hazanagaragazwa indi mirongo izagenderwaho hakoreshwa ubutaka.
Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ibidukikije Madamu Mukarubibi Fatina watangije ku mugaragaragaro iyo nama itangiza ivugururwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu yavuze ko U Rwanda nk’igihugu gito kandi gifite abaturage benshi biyongera cyane, iki gishushanyombonera cyo ku rwego rw’igihugu kije gikenewe cyane kugirango kerekane uko dukoresha ubutaka uyu munsi ndetse kinatange ishusho nshya y’ahazaza h’imikoreshereze y’ubutaka bw’u Rwanda mu cyerekezo gishya cy’iterambere 2050.
Afungura iyo nama kandi yasabye abayitabiriye gutanga inyunganizi n’ibitekerezo byumvikana kuko ari byo bizafasha mu gukora igishushanyombonera kijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ndetse kigahuza n’ibyifuzo by’abaturage.
Inama yahuje abafatanyabikorwa bose batandukanye harimo za ministere, ibigo bitandukanye, abahagarariye uturere, intara, sosiyete civile ndetse n’abahagarariye abikorera mu Rwanda kugirango batange ibitekerezo byafasha mu ivugurura kuko igishushanyombonera ni icyabo. Banarebere hamwe uko ivugurura rizagenda ndetse hanatangwe ibitekerezo bitandukanye bizafasha mu kukivugurura kugirango kizarangire gitanga ibisubizo ku bibazo biri mu mikoreshereze y’ubutaka.
Igikorwa cyo kuvugurura igishushanyombonera kiyobowe na Professor Tzamir Yigal uyoboye company yitwa Tzamir Architects and Planners Ltd yo mu gihugu cya Israel, ni igikorwa cyatangiye mu mpera z’Ugushyingo 2018 bikaba biteganyijwe ko kizaba cyarangiye muri Werurwe 2019.