INZIRA WANYURAMO USHAKA IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA BWAWE BISIMBURA IBYATAKAYE, IBYANGIRITSE, IBYAHIYE CYANGWA IBYATWAWE N’IBIZA

Benshi mu batunze ubutaka babufitiye ibyangombwa ariko hakaba hari n’abandi batarabibona bitewe n’impavu zitandukanye, zirimo kuba bataratanze amakuru yuzuye y’ubutaka bwabo, kuba ubutaka bwabo bwarabaruwe badahari n’ibindi. Hari n’abandi badafite ibyangobwa by’ubutaka bwabo kuko batigeze bajya kubifata igihe byatangirwaga mu tugari batuyemo, hakaba n’abandi babitaye cyangwa se byibwe mu gihe bari baramaze kubifata n’izindi mpamvu zitandukanye.


Kuri ubu rero ikibazo gikunze kwibazwa n’abantu benshi bigeze gutunga ibyangombwa by’ubutaka bwabo ariko nyuma bikaza kwibwa cyangwa bakabita cyangwa se bikangirika bitewe n’impamvu zitandukanye, ni ikibazo cy’uburyo umuntu ashobora kubona ibindi byangombwa by’ubutaka bwe mu gihe ibya mbere yaba atakibifite biturutse ku mpamvu zitandukanye twavuze haruguru.


Hashingiwe ku mabwiriza y’Umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka No RLT10/03E yo kuwa 23/09/2013 agena uburyo bwo gusimbura icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka cyatakaye cyangwa cyangiritse yasohotse mu Igazeti ya Leta N°40 yo kuwa 07/10/2013 umuntu wataye, wibwe cyangwa se wabuze ibyangombwa by’ubutaka bwe muri rusange asabwa ibintu  by’ingenzi bigera kuri bine bikurikira kugirango abe yakorerwa ibindi:


1.    Ikimenyetso kigaragaza ko hashize nibura ibyumweru bibiri uwataye ibyangombwa by’ubutaka bwe atanze itangazo ryo kubirangisha kuri imwe mu maradiyo yumvwa cyane mu Rwanda cyangwa muri kimwe mu binyamakuru bisomwa cyane mu Rwanda (kopi y’iryo tangazo n’inyemezabwishyu yaryo). Ibi ni ukugirango atazasaba ibindi byangombwa kandi n’ibindi bigishoboka ko abishakishije yakibona.
2.    Asinya indahiro imbere ya noteri w’ubutaka wo mu murenge ubutaka bwe buherereyemo. Iyi ndahiro ni iyo kugirango yemeze ko ibyo avuga ari ukuri kandi biramutse bigaragaye ko yabeshyaga akaba yahanwa hakurikijwe amategeko.
3.    Yuzuriza inyandiko (form 24) yabugenewe imbere ya notaire w’ubutaka. Iyo form yitwa “inyandiko isaba ibyangombwa by’ubutaka bisimbura ibyatakaye, ibyangiritse, ibyahiye cyangwa ibyatwawe n’ibiza”. Iyi nyandiko yuzuzwamo amakuru yose kandi ameze nk’ayari ari ku cyangombwa cyatakaye, cyibwe cyangwa se cyangiritse.
4.    Yishyura kandi amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) yo kugirango azakorerwe icyangombwa gishya, ayo mafaranga akaba yishyurwa binyuze ku rubuga rw’Irembo ari rwo www.irembo.gov.rw

Nyuma yo kuzuza no gusinyira izo nyandiko ibyo bintu bisabwa uko ari bitatu, ushaka ibyangombwa bishya ashyira izo nyandiko kwa noteri w’ubukata w’umurenge ubutaka bwe buherereyemo ubundi agakorerwa ibyangombwa bishya binyuze mu nzira zisanzwe ibyangombwa binyuramo kugirango bigere ku babisabye.
 

Back