Inzuri za Gishwati zigiye gusubizwa uko zahoze

Tariki 17/02/2022 ba Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc na Ministiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana bari kumwe na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko Francois, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Imicungire n'Imikoreshereze y'Ubutaka Mu Rwanda Esperance Mukamana, Umuyobozi Mukuru wa REMA, abayobozi b'Ingabo na Police, abayobozi b'uturere tune dukora ku nzuri za Gishwati n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye basuye akarere ka Nyabihu mu gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo biri mu nzuri za Gishwati.

Ibibazo by'ingenzi bigaragara muri izo nzuri harimo iby'aborozi bafite ubuso bunini cyangwa butoya ugereranyije n'ubuso buteganywa kuko mu isaranganya ryabaye muri 2007-2008 umuntu ku giti yahabwaga 5ha naho ishyirahamwe rigahabwa 10h, abafashe ibishanga bakabikamya bakabihindura inzuri ndetse n'abigabije ubutaka bwa Leta nk'ibisigara ndetse n'amashyamba, amabuga n'inzira by'inka.

Ibyo bibazo byose bikaba byarahawe umurongo kandi hemezwa ko mu gihe kitarenze amezi atandatu ikibazo cy'ubuso bw'inzuri kizaba cyakemutse izo nzuri zigasubira uko zanganaga mu gihe cy'isaranganywa ryazo. Naho ku bijyanye n'aborozi bigabije ubutaka bwa leta, inama yemeje ko abantu bose bigabije ubutaka bwa leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko bazamburwa bugasubirana leta.

Inzuri zasaranganijwe aborozi ni 1,139 ku buso bungana na 11,749.86 Ha (Ubuso bwose burimo inzuri, amabuga amakusanyizo y’amata, imihanda n’utuyira ndetse n’ibishanga, utugezi n’ahateganirijwe guterwa amashyamba bamwe bita ibisigara), aborozi ku giti cyabo bari 964 buri wese agahabwa hegitari 5 naho amashyirahamwe yari 175 buri shyirahamwe rigahabwa hegitari 10, muri izo nzuri kandi arimo amakusanyirizo y’amata 11. Izo nzuri zikaba zikora ku turerere twa Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro.

Back