Umuganda usoza Gashyantare watanzwemo ubutumwa bwo gukoresha neza ubutaka
Umuganda ngarukakwezi wasozaga ukwezi kwa Gashyantare wabaye kuwa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025 waranzwe n’ibikorwa byo gushishikariza abantu kwandikisha ubutaka bwabo ndetse no kubukukoresha icyo bwagenewe gukoreshwa.
Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare ku rwego rw’Umujyi wa Kigali witabiriwe na Nyakubahwa Ministiri w’Ibidukikike Madamu Uwamariya Valentine, ubera mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimironko.
Mu butumwa bwe, Ministiri w’Ibidukikije yasabye abaturage bo mu Umujyi wa Kigali kujya bandikisha impinduka zose ziba ku butaka batunze no kubukoresha icyo bwagenewe hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka. Yanabibukike kandi ko ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka ryemewe ari irikorewe imbere ya noteri w’ubutaka. Yagize ati, “twongeraga kubibutsa ko ntawe usinya amasezerano y’ubugore cyangwa ay’impano Atari imbere ya noteri, iyo bidakorewe imbere ya noteri nta gaciro biba bifite.”
Umuganda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali witabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Solange, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi batuye mu Murenge wa Kimironko, itsinda ry’Abakozi b’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’abaturage.

MInisitiri Dr. Uwamariya Valentine
Mu gihe uwo muganda waberaga mu karere ka Gasabo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, mu ntara y’Amajyaruguru ho wari urimo kubera mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo aho wari witabiriwe na Guverineri w’iyo ntara hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Madam Nishimwe Grace.
Ageza ijambo ku bitabiriye uwo muganda mu karere ka Gicumbi, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Leta yo kwandikisha ubutaka bwabo ku buntu nta kiguzi baciwe, abasaba kumenya neza icyo ubutaka bwabo bwagenewe gukoreshwa mbere y’uko bagira icyo babukoraho kugirango birinde kunyuranya n’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, ibintu bishobora kubakururira ibihano byo ku rwego rw’amategeko ndetse akenshi bikanabatera ibihombo kuko hari Igihe basabwa gukuraho ibyo bashyizeho mu gihe binyuranyije n’igishushanyombonera.Yanabasabye kandi kwandikisha impinduka zose zibereye ku butaka bwabo kuko bibafasha kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka.

Nishimwe Grace, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka