Uturere dutanu twabonye Ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki 11 Nzeri 2023 umwe mu myanzuro yayifatiwemo ni iyemezwa ry’ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka by’uturere dutanu ari two Gicumbi, Huye, Gisangara, Muhanga na Nyagatare.

Kwemezwa  kw’ibishushanyombonera by’utwo turere bizakurikirwa no gusohoka mu Igazeti ya Leta ibibikubiyemo bigatangira gukurikizwa nk’itegeko. Ariko amategeko ateganya impamvu n’buryo bwo kuba imikoreshereze y’ubutaka iteganyijwe n’ibyo bishushushanyo mbonera yabasha guhindukamo bisabwe n’urwego rwa Leta cyangwa nyir’ubutaka. Ubwo busabe bushyikirizwa Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, bikigwaho basanga ari ngombwa ubwo busabe bukemerwa cyangwa se bukangwa.

Kugeza mu mwaka utaha wa 2024, biteganyijwe ko hazaba hamaze gukorwa ibishushanyombonera by’Uturere 27 (ukuyemo dutatu tugize Umujyi wa Kigali dukubiye mu Gishusanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyemejwe kigatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka wa 2020).  Muri utwo turere tundi, dutanu (5) twavuzwe haruguru ibishushanyombonera byatwo byamaze kwemezwa n’Inama y’abaminisitiri nk ‘urwego rwa nyuma rugomba kubyemeza;

Uturere turindwi (7) ibishushanyombonera byatwo byamaze kwemezwa n’Inama Njyanama, ari two Rwamagana, Kirehe, Gakenke, Rulindo, Musanze, Rubavu, Nyaruguru, Akarere kamwe ka Ngoma igishushanyombonera cyako cyararangiye gitegereje kwemezwa n’Inama Njyanama.

uturere dutandatu (6) ari two twa Bugesera, Kamonyi, Ruhango, Kayonza, Rusizi na Karongi twatangiye gutegurwa ku buryo imishinga y’ibishushanyombonera  byatwo igeze ku rwego rwo gutangwaho ibitekerezo ku rwego rw’ibanze, mu gihe utundi turere dusigaye twose ari two twa Gatsibo, Nyamagabe, Burera, Rutsiro, Nyanza, Ngororero, Nyamasheke na Nyabihu  ibishushanyombonera byatwo  biteganyijwe muri uyu mwaka w’ingeno y’imari 2023/2024, ariko Akarere ka Gatsibo ko kakaba kari  ku rwego rw’ikusanyamakuru.

Bikaba biteganyijwe ko uturere twose tuzaba twamaze gukorerwa ibishushanyombonera mu mpera z’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2023/2024.

Back