Ibibazo bikunze kwibazwa
Ibi bikurikira ni ibibazo bikunze kwibazwa n'ibisubizo byabyo
Ifasi z’iyandikishwa ry’ubutaka ni izi zikurikira:
1° ifasi y’iyandikishwa ry’ubutaka y’Umujyi wa Kigali iherereye mu Karere ka Nyarugenge;
2° ifasi y’iyandikishwa ry’ubutaka y’Intara y’Amajyaruguru iherereye mu Karere ka Musanze;
3° ifasi y’iyandikishwa ry’ubutaka y’Intara y’Amajyepfo iherereye mu Karere ka Nyanza;
4° ifasi y’iyandikishwa ry’ubutaka y’Intara y’Iburasirazuba iherereye mu Karere ka Rwamagana;
5° ifasi y’iyandikishwa ry’ubutaka y’Intara y’Iburengerazuba iherereye mu Karere ka Musanze.
UPI ni impine y’amagambo y’icyongereza asobanura “Unique Parcel Identifier” ikaba igizwe n’imibare ndanga y’ikibanza igizwe n’umubare uhagarariye Intara, Akarere, Umurenge n’Akagari k’aho ubutaka buherereye.
Urugero: UPI: 1/03/01/04/30 muri uru rugero 1 ihagarariye Umujyi wa Kigali, 03 ihagarariye akarere ka Kicukiro, 01 ihagarariye Umurenge wa Gahanga, 04 ihagarariye Akagari ka Murinja naho 30 ihagarariye nimero y’ubutaka.
Itambamira ni iyandikwa ry’ibangamira butaka riburizamo uburenganzira bwa nyir’ubutaka bwo kubwikuraho mu buryo bw’ihererekanya no kubutangaho ingwate mu gihe cyose iryo tambamira rigifite agaciro. Usaba ko itambamira ryandikwa muri Rejisitiri y’ubutaka ryemerwa ari uko amaze kugaragaza inyungu afite kuri ubwo butaka burebwa n’ikibazo.
Umuntu ushaka kwandikisha itambamira ry’ihererekanya ry’ubutaka ashyikiriza ubusabe bwe, mu nyandiko, umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka iyo: 1º ubutaka butambamirwa ari bwo burebwa n’ikibazo 2º hari icyemezo cy’urukiko gitegeka gutambamira ubutaka.
Icyakora, uretse itambamira rikozwe n’urukiko, umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka amaze kumva impande zombi, itambamira ryatanzwe iyo bigaragaye ko ridafite ishingiro, arikuraho.
Icyitonderwa: Ubutaka bwa Leta ntibutambamirwa.
Umuntu ufite uburenganzira ku butaka bwanditswe kuri Leta agaragariza umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka w’aho ubwo butaka buherereye, ibimenyetso byemeza ko afite uburenganzira kuri ubwo butaka, kugira ngo bwandikwe mu mazina ye.
Iyo amasezerano y’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka atabereye imbere ya noteri mu by’ubutaka wabiherewe uburenganzira kandi uwo mwabuguze akaba nta bushake afite bwo gukora ihererekanya muri icyo gihe uwaguze ubutaka yiyambaza inkiko kugira ngo zitegeke ko ubwo butaka uwabuguze abwandikwaho.
Ifishi zikoreshwa muri serivisi z’ubutaka zitangwa nta kiguzi. Iyo ushaka imwe muri zo cyangwa zose usura urubuga rw’ikigo ukazikuriraho.
Inkondabutaka ni uburyo bwo gutunga ubutaka bushingiye ku masezerano Leta igirana n’umuntu imuha uburenganzira busesuye kandi bwa burundu. Inkondabutaka itangwa ku butaka buriho ibikorwa. Bivuze ko inkondabutaka idashobora gutangwa ku butaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba. Ubutaka bw’umuntu ku giti cye butangwaho inkondabutaka ntibushobora kurenga hegitare ebyiri (2 ha) ku muntu, keretse byemejwe ukundi n’Iteka rya Minisitiri.
Umuntu usaba inkondabutaka yuzuza ifishi yabugenewe igaragaza ibisabwa ishyirwaho n’Ikigo gifite imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano. Umuntu usaba inkondabutaka agaragaza ibi bikurikira:
1° amasezerano y’ubukode burambye;
2° icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka;
3° uruhushya rwo gukoresha inyubako;
4° icyemezo cy’iyandikisha iyo usaba
ari isosiyeti y’ubucuruzi;
5° icyemezo cy’ubuzima gatozi iyo usaba ari koperative, umuryango nyarwanda utari uwa Leta,
umuryango ushingiye ku myemerere
Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisitiri w’Ibidukikije No 0001 yo ku wa 13/02/2023 agena uburyo umunyamahanga atungamo ubutaka bwo gutura, umunyamahanga afite uburenganzira bwo guhabwa ubukode burambye ku butaka mu rwego rwo kubona inzu yo guturamo.
Icyakora, umunyamahanga cyangwa isosiyete umunyamahanga afitemo imigabane bafite uburenganzira bwo gutunga ubutaka mu rwego rw’ishoramari hakurikijwe inyigo y’umushinga yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.
Iyo umunyamahanga akeneye ubutaka burenze ubwagenewe ikibanza kimwe kivugwa mu gika kibanziriza iki cyangwa gutunga ibice birenze kimwe byo mu isangiramutungo ku nyubako, agomba kugaragaza inyigo y’umushinga w’ishoramari yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha