Amavu n’amavuko

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, ni ikigo cya leta kibarizwa muri Minisiteri y’Ibidukikije, kikaba gifite inshingano zirimo gushyira mu bikorwa politiki z’ubutaka, igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kwandika ubutaka, guhuza ubutaka, gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyashizweho n’Iteka rya Perezida No 030/01 ryo kuwa 06/05/2022. Nyuma y’amavugurura atandukanye iki kigo cyagiye gihindurirwa amazina kuva muri 2008 gishingwa aho cyitwaga Ikigo cy’ubutaka (NLC), muri 2011 cyitwa Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere (RNRA), muri 2017 gihindurirwa izina cyitwa Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), cyongera guhindurirwa izina ari naryo gifite kugeza ubu (NLA).

Mbere y’ishyirwaho ry’ikigo kimwe gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, inshingano zakorwaga n’inzego zitandukanye za leta zirimo Minisitri y’Umutungo Kamere, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi hamwe na Minisiteri y’Ubutabera. Kuba izo nshingano zarakorwaga n’inzego zitandukanye, byatumaga habaho kudahuza ibikorwa no kutagira igenamigambi rihamye mu micungire y’ubutaka. Byatumaga kandi habaho amakimbirane menshi ashingiye ku butaka, kutagira umutekano ku butaka ndetse n’ibindi bibazo byinshi bishingiye ku micungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Mu rwego rwo gukemura imbogamizi zavuzwe haruguru, Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka nk’urwego rukurikirana imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka. Ikigo cyahawe inshingano yo  gushyira mu bikorwa politiki, amategeko, ingamba n’amabwiriza by’Igihugu n’ibyemezo bya Leta byerekeranye no kwandikisha ubutaka, igenamigambi, imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse no kugira inama Leta mu bijyanye n’ubutaka.

Kuva cyashingwa, cyakoze impinduka zigaragara zahinduye urwego rw’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda. Bimwe mu by’ingenzi byagezweho harimo nk’ishyirwaho rya politi y’ubutaka mu Rwanda, rejisitiri y’ubutaka ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga, igenamigambi rihamye ry’imikoreshereze y’ubutaka bw’igihugu cyose hagamijwe imikoreshereze ihamye kandi inoze y’umutungo kamere w’ubutaka.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyagize kandi uruhare rufatika mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka binyuze mu guhuza no kumvikanisha abari bafitanye amakimbirane. Aha Ikigo kikaba cyarabashije guha ba nyir’ubutaka umutekano urambye ku butaka bwabo, kibasha no kuyakumira binyuze mu iyandikisha rusange ry’ubutaka.