2019 ITANGIRANYE N’IKORANABUHANGA MU GUTANGA IBYANGOMBWA BY’UBUTAKA
Kuva 1/1/2019 ibyangombwa byatangwaga n'Umubitsi Mukuru n'Ababitsi b'Impapurompamo z'Ubutaka byatangiye gushyirwaho Quick Response Code (QR-Code) yaje isimbura kashi n'umukono byari bisanzwe bishyirwaho.
Quick response code ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzaba bubitse amakuru menshi y’icyangombwa buzajya bukoreshwa mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka, bukazafasha mu kongera umutekano wabyo ndetse bukazanihutisha itangwa rya services kuko bitazongera gufata umwanya bateraho kashe nk’uko byari bisanzwe bikorerwa ku biro by’ababitsi b’impapurompamo mu ntara zitandukanye, ubu bikazajya bikorerwa ku biro by’ubutaka mu turere; bigabanye umwanya abokozi babishinzwe bafataga bajya gusohora ibyangombwa ndetse banateraho kashe.
Nk’uko byemezwa n’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Bwana Akumuntu Athanase, avuga ko ubu buryo bwizewe ku kigero cyo hejuru ku bijyanye n’umutekano, ati “ku bijyanye n’umutekano hakoreshejwe ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga rigezweho ntawe ukwiye kubugiraho impungenge, burizewe 100% cyane kuko bigoranye cyangwa se bitanashoboka kuba hari uwakwigana icyangombwa nk’uko byajyaga babikorwa ku byo twatanze mbere”.
Umuyobozi Mukuru akaba n’Umubitsi Mukuru w’Impapurompamo z’Ubutaka, Madam Espérance Mukamana, avuga ku bijyanye n’impungenge zagaragajwe n’abari basanganywe ibyangombwa z’uko nabo bashaka guhinduza ibyangombwa bagatunga ibiriho QR-Code, yavuze ko abantu bari bafite ibyangombwa byasohotse mbere ya 1/1/2019 atari ngombwa ko babihinduza kuko bizakomeza kugira agaciro, ko ahubwo uzajya akora impinduka ku butaka bwe ari bwo azajya ahabwa icyangombwa kiriho kiriho ikoranabuhanga rya quick response code.
Ibyo kandi bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru, rivuga ko ibyangombwa by’ubutaka bizasohoka nyuma y’iyo tariki bidakozwe muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bizaba nta gaciro bifite.
Mu makuru azaba abitswe muri quick response code harimo amazina ya nyir’ubutaka, numero y’ubutaka, itariki icyangombwa cyamerejweho, umubitsi w’impapurompamo wacyemeje, ubuso bwaho hamwe n’aho ubutaka buherereye (intara, akarere, umurenge n’akagari) ayo makuru akaba asomwa hifashishijwe utumashini twabugenewe, ariko n’abatunze telephones zigezweho (smart phones) bakaba bashobora kuyasoma bakoresheje applications ziba muri Play Store ya Google, tukaba twababwira nk’iyitwa QR & Barcode Scanner