Abakozi ba Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 23 Gicurasi 2023, ibigo bitandukanye bikorera mu nyubako ya Nyarugenge Pension Plaza birimo Ministeri y'ibidukikije na bimwe mu bigo biyishamikiyeho nka National Land Authority, Rwanda Water Board, Rwanda Meteorology Agency na Rwanda Forestry Authority bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko abahoze ari abakozi ba ministeri y’ibidukikije yahoze yitwa MINETO (Ministry of Environment and Tourism).

Mu ma saha ya saa saba z’amanwa nibwo abagize ibyo bigo bahagurutse berekeza ku urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ari naho umuhango wose wabereye. Mu bari bitabiriye, harimo Ministiri w’ibidukikije, Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya akaba n’umushyitsi mukuru, Abayobozi b’ibyo bigo hamwe n’abakozi b’ibyo bigo,

Nyuma yo gusura igice cy’urwibutso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abari bitabiriye icyo gikorwa berekeje ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi magana abiri mirongo itanu, mu rwego rwo kubaha icyubahiro, hashyirwaho n’indabo.

Hakurikiyeho umwanya wo kuganira, wafunguwe n’ijambo rya nyakubahwa, Dr. Rukundo, umuyobozi wa Rwanda Water Board. Mu magambo ye yagize ati “Utazi iyo ava ntamenya aho yerekeza; nk’Abanyarwanda, kwibuka ni ihame ryacu”. Yakomeje yibutsa abari bitabiriye bose ko hakiri urugendo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse anabibutsa uruhare rwa buri wese, ashimangira ko intego ari ukugera ku iterambere rirambye hamwe nk’Abanyarwanda.

Mu mwanya wo gusangiza ubushakashatsi yakoze, Nizeyimana Innocent yasobanuye ko ubushakashatsi yabukoze ashaka kubonera ibisubizo ibibazo yibazaga, ndetse atekereza ko n’abandi baba bibaza ibyo bibazo. Yasobanuye inkomoko y’amoko, agendeye ku bushakashatsi yakoze birambuye avugako amoko yabayeho ari 3 ariyo abahutu, abatutsi ndetse n’abatwa, ndetse ko nyuma byaje guhinduka umuntu akajya ava mu bwoko bumwe ajya mu bundi bitewe nibyo yakoze cyangwa atunze. 

Yakomeje ahamagarira abitabiriye kuba abambere mu kurwanya amacakubiri cyane ko hari benshi bari bariho icyo gihe bakirimo kuyahembera. Nyuma yo kubona ko urubyiruko ruri mu bashowe gukora jenoside, yibukije urubyiruko rwari rwitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka gufata iyambere mu kumenya amateka, rugafata iyambere mu kwamagana ingengabitekerezo yayo.

Ministri, Dr. Jean D’arc Mujawamariya, yafashe ijambo ryo gusoza uyu muhango, nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere. Yashimiye abitabiriye, ndetse yongera kwibutsa abari aho ko abakozi ba MINETO bazize Jenoside tubibuka nk’Abanyarwanda baharaniraga iterambere. Yagize ati “dufite inshingano zo kwibuka, ari nako dukorera hamwe mu kurwanya abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Back