Abanoteri bashya bikorera bemerewe gutanga serivisi z’ubutaka

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubutabera yemereye abanoteri bashya bikorera 51 gukora akazi k’ubunoteri mu by’ubutaka, kuva tariki 15 Nyakanga 2025 batangiye amahugurwa agamije kubasobanurira no kubigisha uko serivsi z’ubutaka zitangwa kugirango bazatangire akazi basobanukiwe neza ibyo bagomba gukora.

Ku ikubitiro, abanoteri 25 nibo bitabiriye icyiciro cya mbere cy’ayo mahugurwa kuva tariki 15 kugera kuri 16 Nyakanga, akaba yarafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka, Madamu Nishimwe Grace. 

Mu ijambo rye afungura ayo mahugurwa, yashimiye abitabiriye ubushake bagaragaje mu gushaka gutanga serivisi z’ubutaka, akaba ari inshingano ziyongera ku zindi bari basanganywe, abasaba kutazaba bamwe mu bateza amakimbirane mu baturage kuko hari aho byagaragaye kuri bamwe mu banoteri ko aho gufasha abaturage gukora ibinyuze mu mucyo ahubwo baba aba mbere mu kubafasha gukora ibidakwiye.

Agaruka ku nshingano zabo, Umuyobozi mukuru yabashabye gukurikiza amabwiriza agenga umwuga uko yakabaye hamwe no kwirinda amarangamutima kuko iyo bitubahirijwe bigira ingaruka kuri bo ndetse no ku babagana; yagize ati “hari ibintu bamwe muri mwe bajya bakora bumva byoroshye nyamara bikomeye, iyo utangiye kuzana amarangamutima muri dosiye z’ubutaka ingaruka ziza ziremereye cyane kandi ni wowe uzirengera”. 

 Mu gihe cy'iminsi 4 bazahugurwa ku itegeko ry'ubutaka n'amateka arishingiyeho, itegeko rigenga umwuga w'ubunoteri, serivisi z'ubutaka bemerewe gutanga n'uko zitangwa, inyandiko (forms) zikoreshwa mu mitangire ya serivisi z'ubutaka, imbuga zifashishwa mu gutanga serivisi z'ubutaka, kwakira neza ababagana, gutanga serivisi zihuse n'ibindi.

Mu banoteri 119 bari barasabye kwemererwa gutanga serivisi z’ubutaka, 51 nibo bemerewe kuko nibo bari bujuje ibyasabwaga, bakaba baje basanga abandi bagera ku 150 bari basanzwe batanga izo serivisi.

Back