Abashinzwe ubutaka mu Umujyi wa Kigali bahawe amahugurwa ku gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka
Kuva tariki 3-4 Gashyantare 2021 ku bufatanye bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Search For Common Ground hamwe n’Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri habaye amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge yose y’uturere tugize Umujyi wa Kigali, abashinzwe ubutaka muri utwo turere hamwe n’abashinzwe ubutaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Ni amahugurwa yari agamije ahanini kongerera abo bakozi ubumenyi n’ubushobozi bwo gukemura mu mahoro amakimbirane n’ibibazo bishingiye ku butaka, hatiriwe habaho kubijyana mu nkiko, yari agamije kandi kongerera abo bakozi ubuhanga bukenewe mu kazi kabo.
Afungura ayo mahugurwa, Umuyobozi wungirije wUmujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko n’ubwo habayeho igikorwa cyo kwandika ubutaka no kubukorera ibishushanyombonera bigena imicungire n’imikoreshereze yabwo hagikenewe ko abakozi bafite ubutaka mu nshingano zabo bahabwa amahugurwa yo gukemura amakimbirane mu mahoro n’ubwumvikane ku mpande ziba zirebwa n’ibyo bibazo.
Yasabye kandi abayitabiriye kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo no kubyaza ayo mahirwe umusaruro; yagize ati “nk’abakozi musanzwe mu kazi turabasaba gukoresha ingero z’amakimbirane n’ibibazo muhura nabyo mu kazi kanyu ka buri munsi kugira ngo bibafashe kungurana ibitekerezo no gushakira hamwe ibisubizo kuri ibyo bibazo ku buryo byajya bikemuka neza kandi vuba hatabayeho gusiragiza abaturage babagana”.
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire Dr Mpabwanamaguru Merard n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka bafungura ayo mahugurwa
Asoza ayo mahugurwa, Umuyobozi Mukuru akaba n’Umubitsi Mukuru w’Inyandikompamo z’Ubutaka yasabye abitabiriye ayo mahugurwa ko ibyo bayungukiyemo bitaba amasigarakicaro, ati “ubunararibonye mwasangiye muri aya mahugurwa buzabafashe gukora akazi neza kandi buri gihe mujye mushyira inyungu z’umuturage ku isonga”. Yongeyeho ko ayo mahugurwa aziye igihe kandi ko ari ingirakamaro kandi azabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.
Rusine, Umyobozi w’ibiro by’ubutaka (one stop center) mu karere ka Gasabo wavuze mu mwanya w’abasoje ayo mahugurwa, yashimye cyane abateguye ayo mahugurwa kuko we asanga ubumenyi n’ubunararibonye bayungukiyemo ari iby’igiciro kinini ndetse ku bwe yumve ayo mahugurwa yajya abaho kenshi nibura nka buri gihembwe.
Yagize ati, “Iyo abantu bagiye mu nkiko batakaza umwanya ndetse n’amafaranga, bimwe mu byo twigiye hano rero ni uburyo twajya dufasha abo baturage kutihutira kugana inkiko ahubwo tugashaka uburyo twabahuza mu mahoro bakumvikana, turasaba kandi ko nibura aya mahugurwa yajya aba nibura buri mezi atatu”.
Ayo mahugurwa akaba yaribanze ku ngingo zirimo uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, ubwoko bw’amakimbirane n’uko yigaragaza, gusesengura amakimbirane kugirango akemurwe neza, ibyibandwaho mu gihe cyo gukemura amakimbirane, imyitwarire y’umuhuza mu gukemura amakimbirane, amategeko akoreshwa mu butaka ndetse higishwa iteka rishya ryo gukemura amakimbirane n’ibindi.