Hatangijwe uburyo bushya bwo gutanga icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka

Kuwa gatanu tariki 6 Mutarama 2023 hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo gutanga icyemezo koranabuhanga cy’iyandikisha ry'ubutaka. Iki cyemezo kije mu rwego rwo kwinjiza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi z’ubutaka bigamije kwihutisha serivisi no korohereza abazikenera kuzibona hafi yabo.

Icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka (Electronic certificate of land registration | e-title) kizajya gihabwa umuntu wese wasabye serivisi; yaba uwandikishije uburenganzira ku butaka ku nshuro ya mbere cyangwa uwandikishije impinduka iyo ari yo yose muri rejisitiri y’ubutaka, akazajya agihabwa kuri telefoni cyangwa mudasobwa bitabaye ngombwa ko nyir’ubutaka agisohorerwa ku rupapuro nk’uko byahoze.

Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa, Umuyobozi Mukuru akaba n’Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka Madamu Mukamana Espérance yagarutse ku mavugurura mu by'ubutaka yabayeho kuva mu 2004 yatumye habaho igikorwa cyo kwandikisha ubutaka mu gihugu ndetse n'ibikorwa bitandukanye byaganishije ku ishyirwaho ry’icyemezo koranabuhanga cy’Ubutaka, yagize ati "Icyemezo koranabuhanga kizaba gifite amakuru asa n'ayabonekaga ku cyangombwa cyasohokaga ku rupapuro, ayo makuru akaba aturuka muri muri rejisitiri y’ubutaka nk’uko byari bisanzwe. Icyakora, kizajya kibonwa na nyir’ubutaka kuri telefone cyangwa kuri email ye".

 Umuyobozi Mukuru yakomeje avuga ko “kuva uyu munsi ntabwo umuntu usabye serivisi azongera gutegereza, mu gihe Umubitsi w’Inyandikompamo amaze gushyira umukono ku cyangombwa azajya ahita abona ubutumwa bumubwira ko serivisi yasabye yayibonye ndetse bunamuyobore mu buryo bwo kubona icyangombwa cye”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, yijeje ubufasha mu bwa Ministri ayobora ndetse n’izindi nzego mu kwihutisha serivisi z’ubutaka ndetse no gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga muri izo serivsi, ati ”Tugiye gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka hakorwe ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage iri koranabuhanga; turashaka ko gahunda ya "Byikorere" igera hose kandi kuri bose,  turasaba abaturage kwitabira gukoresha iri koranabuhanga kuko riborohereza kubona serivisi ku buryo bwihuse kandi butagoranye”

Abasanganywe ibyangombwa by’ubutaka bizagumana agaciro kugeza igihe hari indi serivisi basabye, icyo gihe bazajya bahabwa icyemezo koranabuhanga gisimbura icyo bari basanganywe. Gusa abagikenye basabwa kwiyandikisha (register) ku rubuga  landinformation.lands.rw bagakurikiza amabwiriza, mu gihe uzajya asaba serivisi we bitazajya bimusaba kwiyandikisha ahubwo azajya abona ubutumwa burimo link ihita imujyana aho ashyira nimero y’ubutaka (UPI) ubundi amanure (download) icyangombwa cye.

Back