Hatangijwe urubuga rwifashishwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka

Kuwa gatanu tariki 20/06/2025 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyatangije ku mugaragaro sisisteme yakirirwaho ibibazo birebana n’amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka n’iyandikwa rusange ryabwo ryabaye hagati ya 2008 -2013 [Land Dispute Management System (LDMS)]. 

Ni system yakozwe hagamijwe gufasha abantu kudasiragira mu gihe bashaka gutanga ibirego n’imyanzuro bijyanye n’ayo makimbirane kuko ibirego bizajya biyoherezwamo; ibi bikazafasha gutanga serivisi zihuse, zirimo ukuri, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga. 

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru akaba n’Umubitsi Mukuri w’Inyandikompamo z’Ubutaka, Madam Nishimwe Grace yagarutse ku mwihariko w’iyi sisiteme n’akamaro kayo aho umuturage azajya asabiramo serivisi yo gukemurirwa amakimbirane; 

Yagize ati “ruzafasha abaturage kumenya ibihe itegeko ry’ubutaka ryo mu 2021 riteganya kugira ngo amakimbirane abe yakemuwe n’Akarere, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo Gishinzwe Ubutaka, izanafasha kandi kugira ububiko bw’amakuru ku makimbirane aba yatanzwe, bivuze ngo niba nkeneye kumenya ibyo akarere kakoze ku kibazo runaka mbe najya kuri urwo rubuga mbashe kubibona, bizafasha nanone umuturage kumenya ikiri gukorerwa kuri dosiye ye ndetse n’aho igeze, yaba yasubijwe inyuma se cyangwa yarangiye byose akabibona”.

Gukemura amakimbirane y’ubutaka mu buryo bwihuse kandi buboneye ni ingenzi cyane mu kurinda ituze ry’abaturage no guteza imbere ubukungu.

Iyi sisteme ikazajya yoherezwamo ibirego byo ku rwego rw’Akarere n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ubujurire bwo ku rwego rw'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu gihe ibyo bibazo bizajya biba bitabashije gukemurirwa ku nzego zo hasi. 

Ushaka kwinjira muri iyo sisitemu anyura kuri iyi link  https://landdispute.lands.rw/login

Naho ushaka gusobanukirwa neza imikorere y’iyo sistemu yareba iyi video ikamufasha byinshi harimo no kumenya uko barwinjiramo mbere yo gutanga ikirego.

https://www.youtube.com/watch?v=cCoXB2c1vBQ&t=77s

Back