HUYE - HATEGUWE AMAHUGURWA AGENEWE ABAYOBOZI B'INZEGO Z'IBANZE KU BURENGANZIRA BW'UMUGORE KU BUTAKA
Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ubutaka, umuryango HAGURUKA wateguye amahugurwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze ku burenganzira umugore afite ku butaka. Ni nako kandi hakozwe igikorwa cyo gukosora imbibi z’ubutaka bw’abaturage mu mirenge itandukanye y’akarere ka Huye mu rwego rwo gukumira amakimbirane aturuka ku butaka.
Ni amahugurwa agenewe umuyobozi wa One stop center ku karere, Umukozi umwe ushinzwe iby'ubutaka ku karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugali twose tugize Akarere ka Huye uko ari 77, Abagize Komite z'ubutaka z'utugari (umwe ku akagali) 77, Abakozi bashinzwe ubutaka n'imiturire mu mirenge yose uko ari 14,Abafasha mu by'amategeko ba HAGURUKA mu mirenge yose 14.
Ni amahugurwa azasiga abahuguwe bongerewe ubumenyi mu bintu bitandukanye nko gusobanukirwa itegeko ry'ubutaka ariko cyane cyane hibandwa ku nqingo zikurikira: Inshamake ku bijyaye n'ubutaka mu Rwanda kuva kera bugengwa n'umuco kugeza ubwo haziye amategeko yanditse; Ibisobanuro ku butaka; lbyiciro by'ubutaka; Imitungire y'ubutaka (Ownership of land); Ibijyanye n'íhererekanya ry'uburenganzira ku butaka; Imicungire y'umutungo Wubutaka bw'abashyingiranywe; imikoreshereze n'imicungire y'ubutaka; Uburenganzira n'inshingano ku butaka; lbyemezo by'inzego za Leta n'ibihano ku byaha ku mikoreshereze y'ubutaka;
Imikemurire y'amakimbirane yerekeranye n'ubutaka (Land dispute management). Na Serivisi zitangwa n'ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda.
Hakozwe n’ikindi gikorwa cyo gukosora imbibi z’ubutaka bw’abaturage kugirango hirindwe amakimbirane aturuka ku butaka. Ni igikorwa cyakozwe mu mirenge itandukanye ya Huye aho abari bafite ibyangombwa by’ubutaka bidahuye neza n’uko ubutaka bwabo buteye. Abafite imbibi zidakosoye neza bahaye ibyangombwa byabo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishiznwe Ubutaka nyuma yo gufata ibipimo bya nyabyo by’ubutaka. Abatanze ibyangombwa byabo by’ubutaka bakazahabwa ibyangombwa koranabuhanga (e-title) nyuma yo gukosorerwa imbibi.
Aya mahugurwa akaba azahabwa izo nzego zose zavuzwe mu gihugu cyose, ayo mu karere ka Huye akaba azarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2023.