IKIGO CY’IGIHUGU CY’UBUTAKA CYAHAYE AMAHUGURWA IMPUGUKE MU GUFATA IBIPIMO BY’UBUTAKA

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) cyatanze amahugurwa y’ibyumweru bibiri agenewe abanyamwuga mu gufata ibipimo ku butaka bibumbiye mu rugaga rwa “ROLS, Rwanda Organisation of Land Surveyors”, amahugurwa yari agamije kubafasha gukemura imbogamizi bahura nazo ndetse no kubongerera ubumenyi mu mwuga wabo mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zitandukanye z’ubutaka batanga.

Ni nyuma yo gukora igenzura bikagaragara ko abakora muri serivisi yo gupima ubutaka harimo abatabikora nk’uko bikwiye bitewe n’uko hari ubumenyi budahagije babifiteho cyangwa bigakorwa n’abatarabyize, hagaragaye kandi ko hari abadakoresha uburyo n’ibyuma byabugenewe bityo bigakomeza kwica serivisi z’ubutaka batanga.

Ikigo cy’ubutaka cyireberera urwo rugaga, cyahuguye abanyamwuga 245 mu gufata ibipimo ku butaka mu byiciro 4 ku masomo akurikira: inyandiko ndangamikorere y’abanyamwuga mu gufata ibipimo ku butaka, ibishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu n’urw’Akarere, amabwiriza agenga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonezamiturire, amabwiriza agenga imitegurire n’ishyirwa mu bikorwa by’igishushanyombonera, amabwiriza agena uburyo bwo gutunganya site zo guturamo bigizwemo uruhare na ba nyir’ubwite, ibikoreshokoranabuhanga ku rwego rw’igihugu by’amakuru ndangahantu, kubungabunga amakuru ndangahantu, itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda n’amateka arishamikiyeho, iteka rigenga ikemurwa ry’amakimbirane y’ubutaka n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse no kwihangira imirimo n’udushya.

Nyuma yo kugezwaho aya masomo, impuguke mu gufata ibipimo ku butaka zagaragaje ko hari ibibazo zihura nabyo nko kubura amahugurwa, kutagira ibikoresho bigezweho, kuba umwuga wabo ukorwa n’abatari abanyamwuga bikabangiriza izina n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo kugezwaho ibyo bibazo, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka bwabijeje ko bagiye gufatanya bigashakirwa ibisubizo mu gihe kidatinze.

Asoza aya mahagurwa umuyobozi mukuru MUKAMANA Espérance yashimiye abitabiriye aya mahugurwa abizeza ko bitewe n’ukuntu bagaragaje ubushake Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kizakomeza kubongerera ubumenyi kibategurira andi mahugurwa menshi ndetse ko nabo badakwiye kwicara ahubwo bakwiye guhora bihugura ku bishya ndetse nabo bagahanga udushya ku bijyanye n’umwuga wabo, yakomeje abagira inama yo gukoresha ibyuma bigezweho bifata ibipimo by’ubutaka kuko aribyo bigabanya amakosa ku bipimo byafashwe.

Ku bibazo bahura nabyo nko kubura ibikoresho bigezweho no ku bantu bari muri uyu mwuga nyamara atari abanyamwuga, yabijeje ubufatanye mu gushaka ibisubizo ndetse anababwira ko abakora badafite uburenganzira hazakomeza kubaho igenzura bagahanwa.

Back