IKIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE UBUTAKA CYAHAYE AMAHUGURWA ABAKOZI BO MU TURERE N’UMUJYI WA KIGALI BAFITE AHO BAHURIRA N’ICYEMURWA RY’AMAKIMBIRANE ASHINGIYE KU BUTAKA

Ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu  ntara y'Iburasirazuba habereye amahugurwa ku bakozi bo mu turere twose n’Umujyi wa Kigali bafite inshingano zifite aho zihurira n’icyemurwa ry’amakimbirane ashingiye ku butaka.

Bije nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka gihawe inshingano zo gukemura amakimbirane agaragara mu butaka gifatanyije n’uturere ndetse n’umujyi wa Kigali. Aya mahugurwa yari agamije gutuma abakozi bagira imyumvire imwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Atangiza aya mahugurwa, Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo akaba yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru, yashimiye abitabiriye, abibutsa ko “ubu ni mwe bafite inshingano zo gukemura amakimbirane agaragara mu ubutaka, murasabwa gukurikira neza buri somo muzabonera muri aya mahugurwa kugirango muzabashe gukemura neza amakimbirane agaragara mu baturage mushinzwe gufasha”.                                                           

Abitabiriye aya mahugurwa babonye amasomo ku ngingo zitandukanye zirimo nko gukemura amakimbirane, aho basobanuriwe uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abaturage bigakorwa kinyamwuga mu buryo buri wese mu bakemuriwe amakimbirane atajyana ingingimira.

Banasobanuriwe kandi ku Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi no ku iyandikisha ry’ubutaka. Babonye n’isomo ku imfashanyigisho y’uburyo bwo gukemura amakimbirane y’ubutaka aho byagaragaye ko batari bafite uburyo bumwe bwo gukemuramo amakimbirane ariko iyi mfashanyigisho yabahaye umurongo umwe bazajya bakemura mo amakimbirane y’ubutaka. Isomo rya nyuma bahawe ni irijyanye n’amafishi yo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ku munsi wa 2 abitabiriye amahugurwa bagabanyijwe mu matsinda baganira ku mafishi (forms) yifashishwa muri serivisi z’ubutaka byh’umwihariko akoreshwa mu gukemura  amakimbirane y’ubutaka batangaho ibitekerezo ku byakongerwamo n’ibyakurwamo kugirango abaturage barusheho guhabwa serivisi nziza.

Ababonye aya mahugurwa ku musozo wayo bahawe umwanya batanga ibitekerezo n’ibyifuzo ku byatuma barushaho kumva ibintu kimwe mu buryo bwo gutanga serivisi nziza.

Aya mahugurwa yahawe abakozi basaga 100, bayahabwa mu byiciro 2 aho icyiciro cya mbere cyatangiye ku itariki 03 ukwakira 2023 kugeza kuri 04 ukwakira 2023, icyiciro cya 2 cyatangiye ku itariki 05 ukwakira 2023 kugeza kuri 06 ukwakira 2023

Back