Inyandikompeshabubasha zabaye zihagaritswe by’agateganyo muri serivisi z’ubutaka

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) bwahagaritse by’agateganyo kwakira inyandikompeshabubasha (procurations/powers of attorney) ku bantu bari imbere mu gihugu, zikoreshwa mu guhererekanya ubutaka mu Rwanda, mu rwego rwo gukumira uburiganya muri serivisi z’ubutaka.

Ibi byatangajwe ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, nyuma y’uko hari hashize igihe hagaragara ubwiyongere bw’inyandiko mpimbano zikoreshwa muri serivisi z’ubutaka cyane cyane mu guhererekanya ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi bikaba ari ibikubiye mu itangazo ryasohotse ku wa kane tariki 16/10/2025, ririho umukono w’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka Marie Grace Nishimwe, aho rigira riti “Mu rwego rwo gukumira ko hari abantu bakoresha uburiganya bagahimba inyandiko z’iheshabubasha (procurations/power of attorney) bagamije guhererekanya ubutaka butari ubwabo, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) buramenyesha abantu bose ko bubaye buhagaritse by’agateganyo kwakira inyandiko z’iheshabubasha zakorewe imbere mu gihugu muri serivisi z’ubutaka kugeza igihe uburyo bw’ikoranabuhanga (e-notary) buri kubakwa na Minisiteri y’Ubutabera buzaba butangiye gukoreshwa.” 

Iyo sisiteme ya e-notary, iri gutegurwa na Minisiteri y’Ubutabera, izatuma ibikorwa byo kwemeza inyandiko bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizagabanya ku kigero cyo hejuru ibikorwa by’uburiganya byajyaga bigaragara muri serivisi z’ubutaka. 

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Mu gihe hari umuntu wagira ikibazo kidasanzwe cyatuma atabasha kwihagararira yakigeza ku Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka kigasuzumwa biciye mu Biro by’Ababitsi b’Inyandikompamo z’Ubutaka muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali cyangwa ku cyicaro gikuru i Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ubutaka, Nishimwe Marie Grace, yavuze ko iri hagarikwa ritareba inyandikompeshabubasha zitangwa n’abari hanze y’igihugu zitangwa hifashishijwe urubuga Irembo mu gihe zujuje ibisabwa byose. 

Yanongeyeho ko ibivugwa muri iri tangazo bitareba abagororwa mu gihe bazakomeza gukurikiza uburyo busanzwe, aho inzego zibifitiye ububasha zitanga ibaruwa iherekeza inyandikompeshabubasha (power of attorney) baba batanze bigakorwa mu buryo bunoze kandi bikagenzurwa neza.

Itangazo ryose warisanga hano: https://www.lands.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=146943&token=e68a5a0d6b0833f8d0d5e0149939876e87f54f8e

 

 

Back