Nyanza: Igishushanyombonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka cyamurikiwe abaturage
Uko imyaka ishira indi igataha umubare w'abanyarwanda n'abatura Rwanda uriyongera ndetse barushaho gukenera aho gutura ariko ubutaka bwo ntibwiyongera. Ibi biteje inkeke kuko ubutaka bwo guhingwa buri kurushaho guturwaho. Niyo mpamvu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) kubufatanye n'izindi nzengo bireba hafashwe ingamba zo gushyiraho igishushanyombonera kigena Imikoreshereze y’Ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibishushanyombonera byo ku rwego rw’uturere n’Umujyi wa Kigali.
Kuva taliki 2 kugera 29 Kamena 2025, itsinda ryabakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka bagiriye uruzinduko mu karere ka Nyanza mu rwego rwo kumurikira abaturage abatuye muri ako karere ibikubiye mu gishushanyombonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka cy’Akarere (Public Display). Ni gahunda yashyizweho n'Ikigo Cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka kugira ngo abaturage basobanurirwe byimazeyo imikoreshereze y'ubutaka bwabo hashingiwe ku cyo bwagenewe gukoreshwa.
Muri rusange hasuwe imirenge itanu yari isigaye itarasurwa, aho ku ikubitiro tariki 10/06/2025 hasobanuriwe abatuye ya Muyira na Mukingo, naho mu minsi yakurikiyeho itsinda ry’abakozi b'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka bakomereje mu mirenge ya Nyagisozi, Rwabicuma n'uwa Ntyazo, naho abaturage basobanurirwa ibikubiye mu gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’Akarere ndetse banibutswa ko gukoresha ubutaka icyo butagenewe ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko gukoresha ubutaka icyo bwagenewe bireba buri wese.
Muri iki gikorwa abaturage beretswe ndetse banasobanurirwa ibikubiye mu Gishushanyombonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka cy’Akarere cyateguwe kuva muri 2025 kugeza muri 2050 kuva ku rwego rwa Akarere kugera ku rwego rw’umudugudu.
Abaturage bahawe umwanya uhagije wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo badasobanukiwe neza. Iri tsinda rishingiye ku bibazo abaturage batanze hari ibyanonosowe neza biravugururwa kugira ngo hazakorwe igishushanyombonera cy’Imikoreshereze y’Ubutaka cy’Akarere kinogeye abaturage.
Abaturage banatanze ibitekerezo ku bigomba kwitabwaho muri uyu mushinga ndetse bashishikarizwa gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa hirindwa ibihano bashobora guhabwa mu gihe banyuranyije na cyo.