UMWAKA WA 2018 N’ URUHARE RWA SERVICE Z’UBUTAKA MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU
Mu gihe twinjira mu mwaka mushya wa 2019, ntitwareka kubagezaho bimwe mu by’ingenzi byaranze umwaka wa 2018, byinshi byagezweho mu bijyanye no guteza imbere imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda binyuze mu kigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu by’ingenzi byagezweho ndetse bikaba byaranafashije urwego rw’imitangire ya services aho byahesheje u Rwanda umwanya wa kabiri kw’isi n’umwanya wa mbere muri Africa mu bijyanye no kwandika umutungo nk’uko bigaragara muri raporo ya Bank y’Isi yiswe WB Doing Business Report 2019 yasohotse mu mwaka wa 2018.
Kuvugurura igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu
Umwaka wa 2018 usize ivugururwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu kizwi nka National Land Use Development Master Plan Review ritangiye. U Rwanda rufite igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu guhera 2011, akaba aricyo kiruta ibindi bishushanyombonera kandi kigatanga imirongo n’icyerekezo bigenga imikoreshereze myiza y’ubutaka mu Rwanda. Iki gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu kirimo kuvugururwa kugirango gihuzwe n’igihe kandi gitange umurongo mushya ugera mu mwaka wa 2050 nk’uko icyerekezo gishya cy’igihugu kiri. Hateganijwe kugera ku nzego zose n’abanyarwanda bose kugirango batange ibitekerezo bigamije kugira igishushanyombonera kinoze kandi gishyira mu bikorwa ibyifuzo n’intumbero by’abanyarwanda.
Kugaragaza no gupima ubutaka bw’ubuhinzi
Nyuma yo gusuzuma uko imikoreshereze y’ubutaka ihagaze, muri uyu mwaka ushize wa 2018 habayeho igikorwa cyo gupima no kugaragaza ubutaka bw’ubuhinzi busigaye mu Rwanda kugirango bifashe mu igendamigambi ry’imikoresherese y’ubutaka ndetse hanashyizweho amabwiriza ya Ministiri wari ufite ubutaka mu nshinganzo ze, agamije gukumira no kurinda ubutaka bw’ubuhinzi n’ubworozi bukomeje kwibasirwa n’indi mikoreshereze. Ndetse hanashyizweho itsinda ryagenzuye imikoreshereze y’inzuri mu ntara y’iburasirazuba, nk’ahantu hari ubutaka bunini bwagenewe ubworozi, hanashyizweho amabwiriza yihariye agenga imikoreshereze y’inzuri muri iyo ntara, hasinywa amasezerano na ba nyir’inzuri agamije gukoresha izo nzuri icyo zagenewe kandi neza.
Kuvugura Politiki y’ubutaka
Kuvugurura Politiki y’ubutaka ya 2004 n’itegeko ry’ubutaka rya 2013 kugirango bihuzwe n’igihe kandi bikemure ibibazo by’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka bihari ubu ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi byatangiye muri 2018 kandi bigeze ku musozo.
Icyumweru cyahariwe services z’ubutaka (Land week)
Icyumweru cyahariwe services z’ubutaka ni igikorwa kigamije kwegereza services abaturage, aho abakozi bashinzwe ubutaka bamanuka mu turere bagasanga abaturage iwabo, muri icyo gikorwa abaturage bagirwa inama ku mikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, basubizwa ku bibazo bitandukanye baba bafite ndetse by’akarusho abadafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo mu gihe baba bujuje ibisabwa bagahabwa ibyo byangombwa mu gihe kitarenze umunsi umwe. Icyo gikorwa cyabaye mu turere twose tw’igihugu nibura inshuro ebyiri muri buri karere bikaba byarasize abaturage benshi bamaze kumenya akamaro ko gutunga ubutaka bubanditseho.
Kwandika ubutaka bwa leta
Kubarura no kwandika ubutaka bwa leta aho buri hose byatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari ya 2018. Iki gikorwa ni ingenzi cyane kikaba kigamije kumenya ingano yose y’ubutaka bwa leta ndetse no kugaruza ubutaka bwayo bwigabijwe n’abantu batandukanye. Kugeza ubu abaturage, inzego z’ibanze ndetse na komite z’ubutaka ku rwego rw’utugari n’imirenge bafatanyije n’abaturage hamwe n’abakozi babishinzwe bafatanya mu kwerekana ubutaka bwa leta aho buri hose ababwibarujeho bakabusubiza Leta hatabayeho kugorana.
Gutanga ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Mu rwego rwo kwihutisha services z’ubutaka, umwaka wa 2018 usize ibyangombwa by’ubutaka bitangwa n'Umubitsi Mukuru n'Ababitsi b'Impapurompamo z'Ubutaka bizajya bishyirwaho Quick Response Code (QR-Code) igasimbura kashi n'umukono byari bisanzwe bishyirwaho. Iri koranabuhanga rikaba rigamije ahanini kwihutisha serivise kuko bizagabanya umwanya abantu bamaraga bategereje ibyangombwa ndetse by’umwihariko rikazongera umutekano w’ibyangombwa by’ubutaka mu gihe uburyo bwari busanzwe hari abantu bashoboraga kubwigana. Ubu buryo (QR-Code) bukaba bujyanye muri rusange no kongerera imbarga n’umutekano ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa mu gutanga ibyango rizwi nka Land Administration Information System (LAIS) rikava ku rwego rwa gatatu ikajya ku rwego rwa kane (LAIS 4). Iri koranabuhanga mu munsi ya vuba rizajya rigaragariza umuturage icyo ubutaka bwe bwagenewe gukoreshwa nk’uko biba biteganijwe ku bishushanyombonera.
Ubutaka nk’umutungo w’igihugu n’abenegihugu; abariho n’abazabaho ugomba gucungwa neza mu nyungu zabo. Kugera uyu munsi byinshi byarakozwe ariko haracyakorwa n’ibindi, byose bigamije kurushaho gutanga services zinoze, hashyirwa imbaraga mu kurushaho kwita ku micungire n’imikoreshereze myiza y’ubutaka nk’umutungo abanyarwanda twese dusangiye, tukaba tugomba kuwufata neza kuko tuzawusigira n’abadukomokaho.