Uturere twa Rutsiro, Burera na Ngororero tugiye gukorerwa ibishushanyombonera

Imirimo yo gutegura ibishushanyombonera by’utwo turere yatangiye tariki 15 Mata 2025, itangirira ku biro by’uturere aho abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere harimo ubuyobozi bakuru mu turere, imiryango yigenga n’iya leta ikorera muri utwo turere, urwego rw’abikorera ndetse n’abandi bafanyabikorwa bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo y’uko icyo gikorwa kizagenda.

Nyuma y’iyo, hahise hatangira igikorwa cyo kwegeranya amakuru yose azifashishwa mu gutegura ibishushanyombonera binogeye utwo turere. Ni igikorwa kizamara amezi abiri aho babishinzwe bazazengura utwo turere begeranya amakuru yose azafasha mu kunoza ikoreshwa neza ry’ubutaka, kwihutisha iterambere rirambye mu karere hibandwa ku bikorwa biteza imbere abaturage kandi bitangiza ibidukikije.

Rutsiro nka kamwe mu turere tugizwe n’imisozi miremire kandi kakaba gakora ku kiyaga cya Kivu, bituma kaba akarere kabereye ubukerarugendo by’umwihariko ubukorerwa mu misozi n’ubukerarugendo bushingiye ku mahoteri n’ingendo zo mu mazi.

Burera ni akarere gaherereye mu majyaruguru y’u Rwanda aho gakora ku gihugu cya Uganda nako ni akarere k’imisozi miremire ndetse kakaba gafite n’ibiyaga bibiri ari byo Burera na Ruhondo kakagira n’igishanga kinini cy’Urugezi kirimo urusobe runini rw’ibinyabuzima, ibyo bigatuma nako kaba akarere keza ku bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri.

Ngororero ni akarere nako k’imisozi miremire gaherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, kakaba ari akarere gakorerwa ubuhinzi cyane cyane ibihingwa ngengabukungu nk’icyayi n’ikawa, kakaba kandi kazwiho kugira amabuye y’agaciro menshi mu butaka bwako.

Utwo turere twose icyo duhuriyeho kindi ni ukugira ibice binini by’icyaro, tukaba tugaragaramo imiturire y’utujagari ndetse rimwe na rimwe iri mu manegeka atakagombye kuba atuwemo n’abantu, igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri utwo turere kikaba kije guha umurongo imikoreshereze inoze y’ubutaka bwose bugize utwo turere, aho buri gice mu tugize utwo turere kizajya kigenerwa icyo kigomba gukoreshwa kandi kigakurikizwa nk’uko bizaba biteganyijwe.

Agaruka ku kamaro k’igishushanyombonera, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko “Turasaba abashoramari mu bijyanye n’ubuhinzi, amahoteli n’ubukerarugendo gukomeza gufatanya natwe. Abaturage icyo tubasaba ni ukutwegera bakaduha ibitekerezo bigamije gukemura ibibazo basanganywe, ndetse n’uburyo bumva cyabafasha kwiteza imbere kuko ibyo dukora biri mu nyungu zabo”.

Kugera uyu munsi uturere 30 tugize u Rwanda muri two 13 kongeraho Mujyi wa Kigali ibishushanyombonera byatwo byamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Uto turere ni Huye, Muhanga,Gisagara,Nyagatare,Gicumbi,Rubavu,Musanze,Kirehe,Rulindo,Nyaruguru,Rwamagana Gakenke na Ngoma

Mu gihe utundi turere dutandatu ibishushanyombonera byatwo byemejwe na njyanama zatwo bikaba bisigaje kuzemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Utwo akaba ari Bugesera, Kamonyi, Ruhango, Kayonza, Rusizi, Karongi, Gatsibo, Nyamagabe.

Naho mu turere dutandatu dusigaye, dutatu ari two Nyamasheke, Nyabihu, Nyanza ibishushanyombonera batwo biri muri njyanama naho dutatu dusigaye ari two Rutsiro, Burera na Ngororera akaba ari two twatangiye gukorwaho kuva tariki 12/04/2025 nk’uko twabivuze hejuru, bikaba biteganyijwe ko ibishushanyombonera byatwo bizaba byamaze gukorwa bitarenze amezi umunani uhereye umunsi byatangirijweho.

Back