Umuyobozi Mukuru

NISHIMWE Marie Grace

Umuyobozi Mukuru & Umubitsi Mukuru w’Inyandikompamo z’Ubutaka

Marie Grace NISHIMWE ni Umuyobozi Mukuru akaba n’Umubitsi Mukuru w’Inyandikompamo z’ubutaka kuva ku wa 29 Ugushyingo 2023. Afite uburambe mu kazi bw’imyaka 15 mu bijyanye no kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa byabwo, gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, akaba yaragize uruhare runini mu gutegura Politiki n’amategeko bitandukanye bijyanye n’ubutaka.

Yagize kandi uruhare rukomeye mu iyandikisha rusange ry’ubutaka ryabaye hagati ya 2008 na 2013 aho ibibanza bigera kuri miliyoni 11.4 bingana na 99% by’igihugu cyose byabaruwe bikanandikwa. Kuri ubu akaba akomeje kugira uruhare mu bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze myiza y’ubutaka.

Afite Impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko n’ubushabitsi (Masters’s degree), akaba yarihuguriye muri Massachusetts Institute of Technology ku bijyanye n’aho uburenganzira ku butaka buhurira n’igenamigambi rirambye ry’imikoreshereze y’ubutaka.

Grace kandi afatanya n'abandi kubaka Umujwi twifuza nka Vice Perezida wa Njyanama ndetse akaba aharanira ko umwuga w'Igenagaciro utezwa imbere mu Rwanda afatanyije n'abandi nk'umuyobozi w'Urugaga rw'Abakora Igenagaciro ku Mutungo Utimukanwa

Email: Grace.Nishimwe@lands.rw

Abayobozi b’Amashami & Diviziyo

[Translate to Kinyarwanda:]

Ir. Muyombano Sylvain

Umuyobozi w'Agateganyo w’Ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka

RUTAGENGWA Alexis

Umuyobozi w'agateganyo w’Ishami Rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita

Mpayimana Protais

Umuyobozi w’ Ishami Rishinzwe Gukora Igenamigambi ry’ Imijyi n’ Icyaro

Ababitsi b’Inyandikompamo z’Ubutaka

Tuyisenge Jean Claude

Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka | Intara y’Iburengerazuba

Mukunzi Augustine Emmanuel

Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka | Intara y’Amajyaruguru