Intego n’inshingano
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) ni ikigo cya Leta gikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije gifite mu nshingano gucunga no kubungabunga ubutaka mu Rwanda, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubutaka, igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kwandika ubutaka, guhuza ubutaka, no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.
Intego
Intego y’Ikigo ni uguharanira ko imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka bikorwa mu buryo bunoze hagamijwe iterambere rirambye.
Inshingano z’Ikigo
Hashingiwe ku Iteka rya Perezida N° 030/01 ryo ku wa 06/05/2022 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, Ikigo gifite inshingano zikurikira:
1° gushyira mu bikorwa politiki, amategeko, ingamba n’amabwiriza by’Igihugu n’ibyemezo bya Leta byerekeranye no kwandikisha ubutaka, igenamigambi n’imicungire by’imikoreshereze y’ubutaka;
2° kugira inama Leta mu bijyanye n’ubutaka;
3° kwigisha no gukangurira abaturage politiki n’amategeko byerekeye imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka;
4° gutunganya no guhuza n’igihe igitabo cyandikwamo amakuru yerekeranye n’ubutaka no gutanga amakuru yerekeranye n’ubutaka.
5° gutegura, guhuza n’igihe no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, ku nzego z’iterambere z’igihugu no ku nzego z’ibanze ndetse no gushyiraho amahame ngenderwaho, imirongo ngenderwaho n’amabwiriza y’ikoreshwa ry’ubutaka hagamijwe gukoresha ubutaka neza no kubaka iterambere rirambye;
6° gukurikirana imikoreshereze y’ubutaka mu gihugu no kugaragariza Leta aho bukoreshwa nabi;
7° gukora, kuvugurura, gutangaza no kumenyekanisha ibipimo n’amakarita by’inyigo y’imiterere ku bumenyi bw’isi, iby’imiterere y’ubutaka, iby’imbago zo mu mazi, iby’ibibanza n’amasambu birebana n’umutungo w’ubutaka;
8° gushyiraho uburyo buboneye no gusobanura ibipimo ngenderwaho ku bijyanye n’ibi bikurikira:
a) imicungire y’ubutaka;
b) ibipimo by’ubutaka;
c) amakuru yerekeye ubumenyi bw’isi;
d) amakarita n’ibindi bimenyetso byose byifashishwa mu bumenyi bw’isi;
e) igenagaciro ry’ubutaka n’ibiri ku butaka.
9° gutunganya, guhuza ibikorwa no gukurikirana ikoreshwa n’isakazwa ry’amakuru ajyanye no gucunga ubutaka muri gahunda y’ibikorwa remezo byifashishwa ku rwego rw’Igihugu ku birebana n’amakuru yerekeranye n’ubumenyi bw’isi;
10° kwakira no kugenzura imishinga ijyanye no kugura cyangwa gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo;
11° gutanga no kwambura mu mwanya wa Leta ibyangombwa by’ubutaka hakurikijwe itegeko rigenga ubutaka;
12° kubarura no kugaragaza imitungo yose yo ku butaka mu gihugu, ubwiza n’imikoreshereze yayo no kubika amakarita, amafoto yafatiwe mu kirere no kuba ikusanyirizo ry’amakuru yabyo;
13° gufasha kubaka ubushobozi bw’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage mu micungire n’imikoreshereze y’ubutaka;
14° gusesengura imishinga mishya isaba ubutaka no kugenzura ko ikurikije amategeko y’Igihugu
y’imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyo mbonera by’iterambere;
15° kwandika no gucunga ubutaka bwose bwa Leta hagamijwe kubucunga neza no kubwongerera agaciro;
16° kugenzura no gusuzuma ibisabwa byose kugira ngo ubutaka bwa Leta butangwe cyangwa butizwe mu rwego rw’ishoramari, imibereho myiza y’abaturage n’ubukenewe n’izindi nzego za Leta;
17° gukora ubushakashatsi n’inyigo bijyanye n’ubutaka, gutangaza ibivuye muri ubwo bushakashatsi no kubisakaza.