Imishinga
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) ni ikigo cya Leta gikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije gifite mu nshingano gucunga no kubungabunga ubutaka mu Rwanda, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubutaka, igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kwandika ubutaka, guhuza ubutaka, no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.
1. Umushinga ugamije kongera ubushobozi mu micungire y’ubutaka
Uyu mushinga washyizweho ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) hamwe na Lantmäteriet, ikigo Gishinzwe ubutaka mu gihugu cya Suwede.
Igice cya mbere ari nacyo giheruka cy’uwo mushinga cyarangiye muri 2019, kikaba cyaragenze neza nk’uko byari biteguwe hakurikijwe ibyavuye muri uwo mushinga ndetse n’amafaranga yawutanzweho. Abakurikirana ibikorwa by’uwo mushinga bemeza ko wafashije mu buryo burambye kandi bwizewe urwego rw’imicungire y’ubutaka. Abakurikirana ibikorwa by’uwo mushinga kandi bemeje ko umushinga wongererwa igihe ugahabwa icyiro cya kabiri kugirango ukomeze ubungabunge kandi wite ku byagezweho mu cyiciro cya mbere bijyanye n’imicungire y’ubutaka.
Ingamba z’igihugu cya Suwede mu bufatanye bw’iterambere zigaragaza cyane cyane imicungire ihamye y’uburenganzira ku butaka n’uburenganzira bwo gukoresha ubutaka, akaba ari nayo ntego nyamukuru y’uyu mushinga.
Uyu mushinga kandi ukaba uzanibanda kuri ibi bintu by’ingenzi bikurikira:
Ubuyobozi bw’Umushinga
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubutaka ni rwo rwego rushinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, akaba ari nacyo gihuza ibikorwa hagati y’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu iterambere rirambye ry’ubukungu n’ibidukikije.
Imicungire y’ubutaka
Imicungire y’ubutaka mu Rwanda ishingiye ku mahame yo gukorera mu mucyo, uburinganire, kugera kuri bose no kubonekera igihe. Imicungire y’ubutaka ijyana n’impinduka mu mibereho y’abantu, izijyanye n’ikoranabuhanga byose hagamije gutanga serivisi nziza ku baturarwanda bose.
Gufata ibipimo no kugaragaza imbibi z’ubutaka no gutunganya amakarita
Abakozi bashoboye hamwe na sisiteme zigezweho zitanga amakuru ya nyayo kandi ku gihe, serivisi zinoze kandi zihuse nibyo bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Rwanda.
Igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka
Imikoreshereze inoze y’ubutaka, ishyirwa mu bikorwa, ikurikirana ndetse n’imenyekanisha ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse n’ibishushanyombonera by’uturere byose bigakorwa hagendewe ku mirongo migari y’Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’igihugu kijyanye n’icyerekezo 2020-2050.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi uyu mushinga uzibandaho ni:
2. LAND-at-scale Rwanda
Mu mwaka wa 2019, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuholandi yatangije umushinga witwa “Land-at-scale” akaba ari umushinga ugamije gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zirimo “Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs)”; umushinga ukaba waribanze mu guteza imbere inzego zishinzwe ubutaka no kwigisha uburenganzira ku butaka cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Uyu mushinga ugamije kugera ku bintu bine by’ingenzi bikurikira:
1. Umushinga uzatera inkunga mu ivugururwa rya rejisitiri y’ubutaka (LAIS) hagamijwe kuyijyanisha n’igihe
2. Gushyira mu bikorwa gahunda yo gukoresha neza ubutaka
3. Kunoza uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka ku rwego rw’igihugu
4. Kongerera ubumenyi abakozi hagamijwe kunoza no guteza imbere imicungire inoze y’ubutaka.
Icyerekezo cy’uyu mushinga mu ntego enye zavuzwe haruguru kizatuma ikigero cya servisi z’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rikorwa imbere ya noteri mu by’ubutaka kiyongera. Uyu mushinga kandi ufite intego zo gushyigikira Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka muri gahunda zo kwita ku mihindagurikire y’ikirere, ku ihame ry’uburinganire no ku igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka bwo mu byaro.
Ingamba z’umushinga
Hari intego n’ibikorwa byihariye kuri gahunda enye z’umushinga zitandukanye nk’uko byasabwe mu masezerano ngenderwaho ya RVO. Izo ngamba zikaba zikaba ari izi zikurikira:
1. a. kubona uruhushya rwa Minisiteri bireba kuri gahunda kugirango Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka kigire gahunda y’ubucuruzi ihamye kandi itunganyijwe neza. [PS1A]
1. b. Guteza imbere ubufatanye hagati ya minisiteri bireba nk’uko ziri mu masezerano n’amabwiriza ngenderwaho. [PS1B]
2. a) kumenya ibibazo by’ingenzi abaturage bahura nabyo mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka binyuze mu nama z’imiryango, abayobozi mu nzego z’ibanze, abunzi, abagize komite z’ubutaka ku rwego rw’akagari, POSTBUS 9046, 7300 GH APELDOORN WWW.KADASTER.NL Date 9 augustus 2022 Title INCEPTION REPORT Version 0.3 Page 7 van 19 primary courts and other relevant stakeholders; [PS3A]
2. b. kubaka ubushobozi bw’Abunzi, ubwa komite z’ubutaka ku bwego rw’akagari n’abandi bose bashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka kugirango bajye bafata ibyemezo bikwiye mu gihe bakemura ibibazo bijyanye n’ubutaka.
3. Ibigo by’ingenzi bifite aho bihuriye n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda bigomba kujya bitanga kandi bikanahanahana ubumenyi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka.