Ishami ry’Imicungire y’ubutaka / Umubitsi w’Inyandikompamo z’ubutaka

Ishami ry’Imicungire y’ubutaka rigizwe n’Ibiro by’Umuyobozi w’Ishami akaba n’Umubitsi w’Inyandikompamo z’ubutaka, Ibiro by’Ababitsi b’Inyandikompamo z’Ubutaka ku rwego rw’Intara hamwe n’agashami gashinzwe Imicungire y’ubutaka. Iri shami rishinzwe ibikorwa byinshi birimo nko kwandika ubutaka, gutanga ibyangombwa byabwo ndetse no kugena agaciro k’ubutaka. Ishami ry’Imicungire y’ubutaka kandi rifite intego yo gukurikirana ko ubutaka bwose bucunzwe mu buryo bunoze kandi bukwiriye, hanarebwa niba uburenganzira bwa ba nyir’ubutaka ku mutungo wabo bwubahirizwa.

By’umwihariko, iri shami rishinzwe ibi bikurikira:

1. Gufata iya mbere mu gushyiraho ingamba zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko yose yerekeranye n’ubutaka;

2. Kugenzura no gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’iyandikwa ry’ubutaka;

3. Gukurikirana itangwa rya serivisi z’ubutaka no kunoza imitangire yazo hagamijwe kubahiriza ibihe byagenwe mu gutanga serivisi;

4. Kugena ibipimo ngenderwaho mu micungire y’ubutaka;

5. Kubungabunga rejisitiri y’ubutaka hamwe n’ibikoresho koranabuhanga yifashisha;

6. Guha amabwiriza ya tekiniki ibiro by’ubutaka mu turere ndetse no gukurikirana ko yubahirizwa;

7. Gutegurira amahugurwa abakozi bo mu biro by’ubutaka mu turere;

8. Guhuza ibikorwa bijyanye n’imicungire y’ubutaka hagati y’ibiro by’ubutaka mu turere;

9. Guhuza ibipimo by’ubutaka n’amakarita hagamijwe kubika amakuru nyayo ajyanye n’iyandikisha ry’ubutaka;

10. Guhuza ibikorwa by’imitangire ya serivisi z’ubutaka ku rwego rw’igihugu;

11. Guhuza ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta ifite aho ihuriye n’imitangire ya serivisi z’ubutaka;

12. Gutegura politiki, amabwiriza bijyanye no kunoza umwuga w’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa n’ibindi bijyanye na wo;

13. Gukurikirana uko igenagaciro ry’imitungo itimukanwa no kwimura abantu ku bw’inyungu rusange bikorwa, ndetse no kugira uruhare mu gushyiraho amabwiriza agena ibipimo ngenderwaho mu igenagaciro ry’umutungo utimukanwa.

14. Gushyiraho buri mwaka ibiciro ngenderwaho by’ubutaka biri ku isoko kugira ngo byifashishwe mu igenagaciro ry’imitungo itimukanwa no mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange;

15. Gukurikirana ibikorwa by’Urugaga rw’Abagenagaciro no gutanga inama ku byatuma uwo mwuga urushaho kunozwa.