Ishami ry’Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita

Ishami ry’imikoreshereze y’ubutaka no gutunganya amakarita rireberera ibijyanye n’igenamigambi ry’imijyi n’ibyaro, gutunganya amakarita, n’ibyerekeranye n’ipimwa ry’imbibi z’ubutaka. Iri shami rifite inshingano zo gutegura no kubungabunga ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, iby’imitunganyirize y’ubutaka buri mu cyiciro kihariye n’ibyo ku nzego zegerejwe abaturage. Iri shami kandi ritegura amabwiriza n’ibisabwa kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza hagamijwe iterambere rirambye.  

By’umwihariko iri shami rishinzwe ibi bikurikira:

Igenamigambi ry’imijyi n’ibyaro

  • Guhuza ingamba mu byerekeye itegurwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu.
  • Guhuza ingamba mu itegurwa ry’igishushanyombonera ku rwego rw’akarere n’igishushanyombonera by’imijyi n’ibyaro hakurikijwe ibiteganywa n’igishushanyombonera cy’ubutaka ku rwego rw’igihugu.
  • Gushyiraho, gusesengura no kugenzura  ibyemezo ku mikoreshereze y’ubutaka.
  • Gushyiraho imirongo ngenderwaho, amabwiriza, no guhanga udushya mu guteza imbere ikoreshwa neza ry’ubutaka.
  • Guteza imbere igenamigambi ry’imijyi rigezweho kandi ritangiza ibidukikije.
  • Gukora ubukangurambaga no kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.
  • Guteza imbere imikoranire n’ubufatanye, haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga mu bijyanye n’igenamigambi.

Kugenzura iyubahirizwa ry’ibishushanyombonera

  • Kugenzura iyubahirizwa ry’ibishushanyo mbonera ku nzego zose.
  • Gushyiraho uburyo, ibisabwa, ibipimo n’imirongo ngenderwaho mu kugenzura iyubahirizwa ry’ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka.
  • Kugenzura imikoreshereze y’ubutaka bwa Leta.
  • Kugenzura iyubahirizwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu.
  • Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyombonera ku rwego rw’akarere, by’iterambere ry’imijyi n’ibyaro ndetse n’ibishushanyo by’imitunganyirize y’ahantu.
  • Gushyiraho imirongo ngenderwaho n’amabwiriza agenga ivugururwa ry’ibishushanyo by’imitunganirize y’ahantu n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo. 
  • Gusuzuma ibyemezo n’imishinga by’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu no ku nzego zegerejwe abaturage.
  •  Gusuzuma ibishushanyombonera no gutanga inama ku bikeneye gukosorwa igihe bibaye ngombwa. 
  • Gutanga inama n’ibisubizo biboneye ku bijyanye n’imikoreshereze iboneye y’imitungo kamere mu guharanira iterambere rirambye. 
  • Kubaka ubushobozi n’ubukangurambaga mu bafatanya bikorwa.

Igenzura ry’itunganywa ry’amakarita n’amakuru ndangahantu

  • Gushyiraho uburyo bwo kubika no kumenyekanisha amakuru ndangahantu hifashishijwe urubuga rwabigenewe (NSDI),
  • Guhuza ingamba no kugenzura itunganywa ry’amakarita atandukanye.
  • Kubungabunga amakuru  ndangahantu bikubiyemo gutunganya no kubungabunga amakarita n’ububiko bw’amakuru ndangahantu, hagamijwe gutanga amakuru ku mikoreshereze y’ubutaka, ibikorwaremezo, n’umutungo kamere binyuze ku rubuga rwabigenewe.
  • Guhuza abashinzwe amakuru ndangahantu batandukanye hamijwe ihuza ry’amakuru rinoze.
  • Gushyiraho no kubungabunga ikoranabuhanga n’imbuga zitandukanye byifashishwa mu isaranganya ry’ amakuru ndangahantu. 
  • Guteza imbere imikoranire n’ubufatanye, haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndangahantu.

Ipimwa ry’imbibi z’ubutaka

  • Gushyiraho imirongo ngenderwaho, ibipimo, ndetse n’inyandiko ndangamikorere mu ipimwa ry’imbibi z’ubutaka.
  • Kugenga no kugenzura ikorwa ry’amakarita, yaba amakarita ndangamiterere, arebana n’ibipimo by’isi, imigezi, ndetse n’imbibi z’ubutaka.
  • kubungabunga urubuga rwifashishwa n’abakora umwuga w’ipimwa ry’imbibi z’ubutaka.
  • Guhuza no kugenzura abakora umwuga wo gupima imbibi z’ubutaka.
  • Guteza imbere imikoranire n’ubufatanye, haba imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga mu bijyanye n’ipimwa z’imbibi z’ubutaka.