Gukemura Amakimbirane
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda cyaje guhinduka Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) mu magambo y’impine gifite ububasha bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo ryakozwe hagati y’umwaka wa 2008 na 2013.
Ibijyanye no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka bigengwa n’Itegeko No 27/2021 ryo ku wa 10/06/2021 rigenga ubutaka, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 73 aho mu gika cyayo cya nyuma iteganya Iteka rya Ministiri rigena uburyo n’ibikurikizwa mu gukemura amakimbirane ashingiye ku iyandikisha rusange ry’ubutaka no ku mbibi zabwo ryatangajwe mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda rishyira mu bikorwa Itegeko rishya ry’ubutaka.
Uburyo bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka bugamije kugabanya umubare munini w’imanza z’ubutaka zijyanwa mu nkiko aho usanga inkiko zo mu Gihugu ahanini ziba ziremerewe n’ubwinshi bw’imanza z’ubutaka.
Nk’uko Iteka ribiteganya, umuntu ufite ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mbibi n’iyandikisha rusange ry’ubutaka, ashyikiriza ikibazo cye Akarere gafite ubuzima gatozi cyangwa Umujyi wa Kigali ubwo butaka buherereyemo.
Iyo umuntu atishimiye icyemezo cyafashwe kuri ayo makimbirane cyangwa se mu gihe iminsi 30 irangiye atagejejweho icyemezo cyafashwe, ashobora kujuririra Ikigo gifite imicungire n’imikoreshereze by’ubutaka mu nshingano.
Ikigo gifite imicungire n’imikoreshereze by’ubutaka mu nshingano, mu gihe gisuzuma ubujurire gihamagaza abafitanye amakimbirane kugira ngo kibunge byananirana hagafatwa icyemezo. Ikigo gishobora kandi kwitabaza undi muntu wagifasha mu gusesengura imiterere y’amakimbirane cyashyikirijwe mu rwego rw’ubujurire.
Ubujuririre cyashyikirijwe bufatwaho icyemezo mu gihe kitarenga iminsi 45 uhereye igihe cyabwakiriye iyo bwari bwujuje ibisabwa. Icyemezo cyafashwe n’ikigo gifite imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka ntigishobora kujuririrwa mu rwego rw’ubutegetsi kandi iyo kitaregewe mu rukiko mu gihe cy’iminsi 30 uhereye igihe cyamenyesherejweho abo kireba gishyirwaho inyandiko mpuruza kugira ngo gishobore gushyirwa mu bikorwa nta yandi mananiza.
Dusoza, Ikigo gifite imicungire n’imikoreshereze by’ubutaka mu nshingano gifite ububasha bwo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka mbere y’uko ashyikirizwa inkiko.