Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka

Imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga muri gahunda yo kwandikisha ubutaka kuva muri 2009 kugeza 2013.

Hashyizweho rejisitiri y’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga (Land Administration Information System – LAIS) ifasha mu guhuriza hamwe amakuru yose arebana n’ubutaka ikaba kandi yifashishwa mu kwandika impinduka zabaye ku butaka, gutanga ibyangombwa by’ubutaka ndetse no gusakaza amakuru ku babifitiye inyungu zemewe n’amategeko nka banki mu gihe nyir’ubutaka ashaka kubutangaho ingwate, inkiko mu gihe ubutaka buri mu manza, inzego za Leta mu gihe cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, mu itangwa ry’umusoro ku mutungo utimukanwa n’ibindi.

Amakuru ari muri rejisitiri y’ubutaka agira impinduka nyinshi bitewe n’uko ba nyir’ubutaka bagenda babuhererekanya cyangwa se bakora impinduka ku mbibi n’ibindi bikorwa bikorerwa ku butaka. Mu rwego rwo gusigasira ibyakozwe no kujyanisha n’igihe amakuru ari muri rejisitiri y’ubutaka ni ngombwa kwandikisha impinduka zose zabaye ku butaka, byaba impinduka zabaye k’ubuso bw’ubutaka cyangwa se izabaye ku batunze ubutaka, n’ibindi. 

Izi mpinduka zisabwa na ba nyir’ubutaka binyuze muri Serivisi zitangwa n’inzego zifite imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano. Izi serivisi ni izijyanye n’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka, kugabanya cyangwa guhuza ubutaka, guhindura amakuru ku butaka, kubuza nyir’ubutaka uburenganzira bumwe na bumwe.

Serivisi zijyanye ko kwandika ubutaka 

1. Iyandikisha ry’ubutaka butabaruwe

N’ubwo iyandikisha ry’ubutaka ryabaye mu Rwanda hose, hari abantu batabashije kubona ibyangombwa by’ubutaka kubera ko batigeze batanga amakuru y’ibanze (imyirondoro yabo) cyangwa bakaba barabubaruje ariko batarafashe ibyangombwa by’ubutaka kubera impamvu zitandukanye.

Iyi serivisi isabwa n’umuntu utarigeze atanga amakuru mu iyandikisha rusange ry’ubutaka akaba afite inyandiko yemeza nimero y’ubutaka  cyangwa ntayo afite.

Ibisabwa:

1.a Ifishi isaba iyandikisha ry’ubutaka butabaruwe

1.b Inyandiko itanga amakuru ku burenganzira ku butaka

30. Raporo ku butaka bw’abaturage bwabaruwe kuri Leta

2. Guhinduza ibyangombwa byatanzwe hashingiwe ku mategeko ya kera hagatangwa ibishingiye ku mategeko mashya

Iyi serivisi ireba abantu bari basanzwe bafite ibyangombwa by’ubutaka bahawe mbere y’Iyandikisha rusange ry’ubutaka. Kugira ngo hahuzwe amakuru yari asanzwe ari ku byangombwa bya cyera n’amakuru yavuye mu iyandikisha rusange ry’ubutaka, ni ngombwa ko ibyangombwa bari bafite bihindurwa bagahabwa ibyangombwa bishya.

Ibisabwa:

Ifishi isaba guhinduza ibyangombwa byatanzwe hashingiwe ku mategeko ya kera hagatangwa ibishingiye ku mategeko mashya

3. Gukosora cyangwa guhindura amakuru ku bantu muri regisitiri y’ubutaka

Guhinduza amakuru ku butaka biba mu gihe nyuma yo guhabwa ibyangombwa by’ubutaka hari ibyahindutse ku myandikire y’amazina, imyirondoro cyangwa ku miterere ya ba nyir’ubutaka cyangwa se hari amakuru akeneye gukosorwa muri rejisitiri y’ubutaka. Ibi bishobora kuba ku bantu ku giti cyabo cyangwa ku miryango, amadini, koperative n’ibindi.

Ibisabwa:

3.(a) Inyandiko isaba gukosora cyangwa guhindura amakuru ku bantu muri rejisitir y'ubutaka

3. (b) ifishi isaba guhindura amakuru ku ishyirahamwe-ikigo-sosiyete-koperative

4. Guhindura imikoreshereze y’ubutaka

Mu gihe cy’iyandikisha rusange ry’ubutaka, uduce twinshi mu gihugu twari tutarakorerwa ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka. Bityo hagiye handikwa ku byangombwa by’ubutaka icyari gisanzwe gikorerwa kuri ubwo butaka (gutura, ubuhinzi, amashyamba,  ....). Nyuma hateguwe ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka, uyu munsi hakaba hari abafite ibyangombwa by’ubutaka biriho imikoreshereze y’ubutaka itandukanye n’iyateganyijwe mu bishushanyombonera byemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Guhinduza imikoreshereze y’ubutaka bisabwa ku mpamvu ebyiri zikurikira:

  • Iyo nyir’ubutaka ashaka guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’igishushanyombonera
  • Iyo nyir’uburtaka yifuza guhindura imikoreshereze y'ubutaka iteganyijwe n'igishushanyombonera

Ibisabwa:

4.a Ifishi isaba guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’igishushanyo mbonera

4.b Ifishi isaba ihindurwa ry'imikoreshereze y'ubutaka iteganyijwe n'igishushanyo mbonera.

5. Gukosora imbibi cyangwa ubuso bw’ubutaka

Gukosoza imbibi cyangwa ubuso by’ubutaka bikorwa igihe nyir’ubutaka abona imiterere y’ishusho y’ubutaka ku byangombwa itajyanye n’uko asanzwe azi ubutaka bwe, mu gihe atizeye neza ubuso buri ku byangombwa bitewe n’uko atari ahibereye mu gihe cy’iyandikisha rusange ry’ubutaka n’izindi mpamvu zitandukanye.

Hari kandi n’impinduka ku buso bw’ubutaka zatewe no gukosora imbibi z’ibishanga zatumye hari ibice by’ubutaka bwavuye mu gishanga bugomba kwiyongera ku buso bwa ba nyir’ubutaka buhana imbibi n’igishanga.

Ibisabwa:

5. (a) Ifishi isaba gukosora imbibi cyangwa ubuso bw'ubutaka

5. (b) Icyemezo gihabwa utanze icyangombwa gikosora imbibi

5. (c) Inyandiko isaba gukosora ubuso ku butaka bwavuye mu gishanga

6. Guhindura ubukode burambye bukaba inkondabutaka

Umuntu wari utunze ubutaka mu buryo bw’ubukode burambye ashobora guhabwa inkondabutaka mu gihe yarangije imirimo yose ijyanye no kubaka ku butaka bugenewe inyubako zo guturwamo, iz’inganda, iz’ubukungu iz’ubucuruzi n’imibereho myiza y’abaturage.

Mbere yo guhabwa inkondabutaka, usaba agomba gushyira umukono ku masezerano yo kwegurirwa ubutaka agirana na Leta ihagarariwe n’Umubitsi w’Inyandikompamo z’ubutaka.

Ibisabwa:

6. Ifishi isaba guhindura ubukode burambye bukaba inkondabutaka

7. Kwandikisha isangiramutungo ku nyubako no gucamo ibice  byihariwe

Isangiramutungo ku nyubako ni uburyo bwo kugira uburenganzira bubangikanye ku mutungo utimukanwa ku buryo igice kimwe cy’uwo mutungo kiba gihuriweho muri rusange naho ikindi ari icy’umuntu ku giti cye.  Abantu bishyize hamwe bahisemo uburyo bw' isangiramutungo ku nyubako bagaragaza ibice bihuriweho n'ibice byihariye bya buri muntu kandi bagashyiraho uburyo bunoze bw’imicungire n’imiyoborere, no gukoresha ibyo bice. (urugero : abantu basangiye igorofa y’amazu; ibice bihuriweho ni nk’ubutaka buteretesho inzu, parikingi, ingazi, n’ibindi). Ibice bidahuriweho ni igice umuntu akoresha wenyine (urugero: inzu umuntu yihariye wenyine/apartment).

Umuntu ufite igice cy’isangiramutungo ku nyubako kidahuriweho afite uburenganzira bwo kugihererekanya.

Ibisabwa:

7. a Ifishi isaba kwandikisha isangiramutungo ku nyubako no gucamo ibice  byihariwe

7.b Ifishi isaba ihererekanya ry’uburenganzira ry’igice cy’isangiramutungo ku nyubako

7. (c) Ifishi isaba gukuzaho isangiramutungo ku nyubako

8. Kugabanyamo ubutaka ibice

Ubutaka bushobora kugabanywamo ibice bibiri cyangwa byinshi bisabwe na nyir’ubutaka ku mpamvu zitandukanye zirimo kwitegura kuzahererekanya igice kimwe cyagwa byinshi (mu buryo bw’ubugure, impano, irage, kugurana, gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko), gutandukanya ibikorerwa ku butaka n’ibindi.

Kugabanyamo ubutaka ibice bigomba kubahiriza igishushanyombonera gicukumbuye cyerekana itunganywa ry’ibibanza n’ahantu runaka (Physical plan) mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka aho byamazwe kwemezwa n’urwego rubifitiye ububasha.

Ibisabwa:

8.(a) Ifishi isaba kugabanyamo ibice ikibanza-isambu

8. (b) Ifishi isaba kugabanyamo ibice ubutaka bw’ubuhinzi busangiwe ibyangombwa by’ubutaka

8. (c) Amasezerano y'igabana ry'ubutaka bw'ubuhinzi

9. Guhuza ubutaka

Ubutaka bubiri cyangwa bwinshi bushobora guhuzwa ku mpamvu zitandukanye harimo kubahiriza no gushyira mu bikorwa imikoreshereze y’ubutaka iteganywa n’ibishushanyo mbonera, guhuza uduce dutandukanye yagiye agurira abo bahana imbibi hagamijwe kububyaza neza umusaruro, n’ibindi.

Guhuza ubutaka bishoboka gusa iyo ubutaka bwose bugiye guhuzwa bwanditse ku muntu umwe (nyirabwo ari umwe), buhuje icyo bwagenewe gukoreshwa, imitungire y’ubutaka ari imwe (bwose afite inkondabutaka cyangwa ubukode burambye) kandi bukaba buhana imbibi.

Ibisabwa:

9. Ifishi isaba guhuza ubutaka

10. Guhuza ubutaka bwo gutunganyamo ikatwa ry’ibibanza byo guturaho muri site

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera gicukumbuye cyerekana itunganywa ry’ibibanza n’ahantu runaka (Physical plan) mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka aho byamazwe kwemezwa n’urwego rubifitiye ububasha, ba nyir’ubutaka bashobora guhuza ubutaka bwabo no gukatamo ibibanza bijyanye n’imiturire inoze bikora ku muhanda kandi hateganyijwe n’ahazanyuzwa ibikorwa remezo by’ibanze mu miturire. Iki ikorwa gishobora gutangizwa n’abaturage kugiti cyabo (Ibi bikorwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere), ubuyobozi bwa Leta cyangwa Umushoramari ku bufatanye na ba nyir’ubutaka.

Ibisabwa:

10. (a)  Ifishi isaba guhuza ubutaka bwo gutunganyamo ihuzwa n’ikatwa ry’ubutaka bwo guturaho muri site

10. (b) Ifishi  isaba kwandikwaho ihuzwa n’ikatwa ry’ubutaka bwo guturwaho muri site

10. (c) Amasezerano y'igabana ry'ubutaka bw'ubuhinzi

11. Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure

Ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku bugure risabwa na ba nyir’ubutaka bikorewe imbere ya noteri mu by’ubutaka w’aho umutungo ugurishwa uherereye cyangwa se noteri wikorerwa wahawe ububasha mu by’ubutaka.

Mu ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka, hitabwa kuri ibi bikurikira:

  • Mu gihe ubutaka bwanditse ku mwana utujuje imyaka y’ubukure, ahagararirwa n’ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi kandi iryo gurisha rigomba kuba riri mu nyungu z’umwana;
  • Mu gihe uwanditse ku butaka adashobora kugera imbere ya noteri mu by’ubutaka kubera impamvu zitandukanye, ashobora guhagararirwa n’undi muntu yabihereye ububasha (procuration) mu nyandiko yakorewe imbere ya noteri;
  • Iyo ubutaka bwanditse kuri koperative, umuryango/idini, ikigo cy’ubucuruzi cyangwa urundi rwego inyandikomvugo y’urwego rufite ububasha bwo kwemeza igurishwa ry’umutungo;
  • Iyo ubugure budakorwa ku butaka bwose uko bwakabaye, kugurisha igice kimwe cyangwa byinshi by’ubutaka bibanzirizwa no kubugabanyamo ibice, buri gice kivuyemo kigahererekanywa ukwacyo.

Ibisabwa:

11. (a) Ifishi isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku bugure

11. (b) Amasezerano y'ihererekanya ry'ubutaka

12. Ihererekanya ry’uburenganzira k’ubutaka rishingiye ku mpano

Ihererekanya ry’ubutaka rishingiye ku mpano risabwa na ba nyir’ubutaka bikorewe imbere ya noteri mu by’ubutaka w’aho umutungo utangwaho impano uherereye cyangwa se noteri wikorerwa wahawe ububasha mu by’ubutaka.

Binyuze muri iri hererekanya, uwahawe impano hagati y’abazima ahita ayegukana ako kanya naho iyo ari indagano akayegukana uwayimuhaye atakiriho: 

Ibisabwa:

12. (a) Ifishi isaba ihererekanya ry’uburenganzira k’ubutaka rishingiye ku mpano

12. (b) Amasezerano y'ihererekanya ry'ubutaka ashingiye ku mpano

13. ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku izungura

Iri hererekanya risabwa n’abazungura mu gihe abo bazungura batakiriho. Izungura rishobora gushingira ku irage cyangwa rigakorwa nta rage. Ihererekanya rikurikije irage rigomba kuba ari iryakozwe mu nyandikompamo imbere ya noteri mu by’ubutaka.

Mu gihe nta rage, iri hererekanya rikorwa hashingiwe ku nyandiko y’inama y’umuryango yakorewe imbere y’Umwanditsi w’irangamimerere (mu gihe nta makimbirane ahari) cyangwa ku cyemezo cy’urukiko (iyo hari amakimbirane ashingiye ku izungura).

Ibisabwa:

13. (a) Ifishi  isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku izungura

13. (b) Form Icyemezo gihamya abazungura​​​​​​​

14. Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku igurana

Iri hererekanya rikorwa igihe abantu bemeranyije  kugurana ubutaka bwabo. Impinduka zikorwa kuri ba nyir’ubutaka gusa, mu gihe iguranwa rikozwe ku gice cy’ubutaka ribanzirizwa no kubanza gucamo icyo kibanza kiguranwaho igice mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’igurana.

Mu gihe ubutaka buguranwa buri mu Turere tubiri turi mu ifasi igize Intara imwe, amasezerano ashyirirwaho umukono imbere y’Umubitsi w’Inyandikompamo z’ubutaka cyangwa Noteri wikorera ufite ububasha mu by’ubutaka.

Mu gihe ubutaka buri mu Turere dutandukanye turi mu Ntara 2, amasezerano y’ihererekanya akorerwa imbere y’Umubitsi Mukuru w’Inyandikompamo z’ubutaka, Umubitsi w’Inyandikompamo z’ubutaka ufite ububasha mu gihugu hose cyangwa Noteri wikorera ufite ububasha mu by’ubutaka.

Ibisabwa:

14. (a) Ifishi isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku igurana

14. (b) Amasezerano y'ihererekanya rishingiye ku igurana

15. Kongera cyangwa kuvana muri rejisitiri abafite uburenganzira ku butaka

Iyi serivisi isabwa mu gihe nyir’ubutaka asaba kongera cyangwa kuvana mugenzi we ku butaka kubera impamvu zikurikira:

  • Yarashyingiwe yifuza kongera ku butaka uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko
  • Iyo umwe mu bashakanye yitabye Imana
  • Iyo abari basangiye ubutaka hashingiwe ku masezerano yo gushyingirwa batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibisabwa:

15. Ifishi isaba kongera cyangwa kuvana abafite uburenganzira ku butaka

16. Ihererekanya rishingiye ku cyemezo cy’urukiko

Ihererekanya ry'ubutaka rishingiye ku cyemezo cy'urukiko risabwa mu gihe hari uwatsindiye ubutaka, icyemezo cy’urukiko kikaba cyarabaye ndakuka akeneye ko bumwandikwaho agahabwa ibyangombwa by’ubutaka: 

Ibisabwa:

16. Ifishi isaba ihererekanya rishingiye ku cyemezo cy’urukiko

17. Ihererekanya rishingiye kuri cyamunara

Iri hererekanya risabwa n’uwaguze ubutaka muri cyamunara mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inyandikompesha cyangwa cyamunara yemejwe n’Umwanditsi Mukuru mu Kigo Gitsura Amajyambere (RDB) mu rwego rwo kugurisha ingwate muri cyamunara cyangwa kuyegukana binyuze mu bwumvikane.

Ibisabwa :

17. (a) Ifishi  isaba ihererekanya rishingiye kuri cyamunara

17. (b) Ifishi isaba ihererekanya ryemejwe n’umwanditsi mukuru

18. Iherereyanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku iyimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange

Iri hererekanya rikorwa iyo abantu bimuwe ku butaka bwabo kubera ibikorwa by’inyungu rusange bibanje kwemezwa n’urwego rubifitiye ububasha bamaze guhabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku igenagaciro ryakozwe n’abagenagaciro b’umwuga.

Ibisabwa:

18. Ifishi isaba ihererekanya kubera iyimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange

19. Gukura muri rejisitiri uwo bwanditseho nyuma yo gusesa amasezerano

Leta ishobora gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka, ibanje guha ubutunze integuza yanditse y’iminsi mirongo icyenda (90) iyo atubahirije inshingano zikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka kandi nyir’ubutaka atirigeze agaragaza impamvu yumvikana yatumye atabahirije inshingano zikubuye mu masezerano yo gutunga ubutaka.

Mu gihe aya masezerano yasheshwe abari banditse kuri ubu butaka bakurwa muri rejisitiri y’ubutaka bukandikwa kuri Leta. 

Ibisabwa:

19. fishi isaba gukura muri rejisitiri uwo bwanditseho nyuma yo gusesa amasezerano

20. Guhabwa ibyangombwa by'ubutaka ku butaka Leta yatije cyangwa yakodesheje

Leta ishobora gutiza cyangwa gukodesha ubutaka buri mu mutungo bwite bwayo ku mpamvu z’ishoramari rirambye cyangwa mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Intizo y’ubutaka bwa Leta ihabwa umushoramari ufite umushinga w’iterambere rirambye mu buhinzi, ubworozi, amashyamba ubukerarugendo, ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza, siporo n’imyidagaduro, mine na kariyeri ndetse n’ibikorwa by’ubushakashatsi. Umushoramari mu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ashobora guhabwa ubukode burambye ku butaka bwa Leta hashingiwe ku bwoko bw’ibikorwaremezo yashyize kuri ubu butaka.

Umushoramari ahabwa ubukode burambye ku butaka bwa Leta ku mishinga y’ishoramari rirambye ku nyubako zagenewe ibikorwa by’ubucuruzi, santeri z’ubucuruzi, amahoteli, amazu yo guturamo agenewe kugurishwa, amaresitora, ubusitani bwo kuruhukiramo, site z’ubukerarugendo, amashuri, amavuriro, aho ibinyabiziga bitwara abagenzi cyangwa ibintu

bihagarara n’inganda.

Ibisabwa:

20. Ifishi isaba guhabwa ibyangombwa y'ubutaka ku butaka Leta yatije cyangwa yakodesheje

21. Iherererekanya ry’ubutaka bwagurishijwe na leta ku mitungo yasizwe na beneyo

Imitungo itimukanwa yasizwe na beneyo ni imitungo yose itimukanwa cyangwa yimukanwa iri mu maboko yabatayifitiye uburenganzira, bene yo bakaba  barapfuye kandi nta muntu uriho wo kubazungura wemewe n’amategeko; cyangwa batari mu Rwanda kubera impamvu zinyuranye kandi bakaba ntawe basize wo kuyicunga ubifitiye uburenganzira.

Ibisabwa:

21. Iherererekanya ryubutaka bwagurishijwe na leta ku mitungo yasizwe na beneyo

22. Ifatira ry’agateganyo ry’ubutaka budakoreshwa neza

Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ashobora gufatira ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi, amashyamba budakoreshwa nta mpamvu yumvikana yagaragajwe. Kudakoresha ubutaka bigira ingaruka ku iterambere ry’imibereho myiza, ubukungu ndetse no ku bidukikije nko kugabanuka kw’ibikomoka ku buhinzi, kongera ubukene no kwangirika k’umutungo kamere, ibiza n’inkangu n’ibindi.  

Ifatira ry’ubutaka rigamije gutambamira ubutaka mu gihe hagikorwa indi migenzo iteganyijwe n’amategeko n’amabwiriza.

Ibisabwa:

22. (a) Ifishi isaba ifatira ry’agateganyo ry’ubutaka budakoreshwa neza

22. (b) Ifishi isaba gukuraho ifatira ry’ubutaka ry’agateganyo

23. Icyemezo gihamya abanditse ku butaka

Iyi serivisi igamize guha amakuru yanditse muri rejisitiri y’ubutaka ubifitemo inyungu zemewe n’amategeko mu rwego rwo kuyifashije mu bikorwa bitandukanye. Aya makuru akunda gusabwa n’abahesha b’inkiko mu rwego rwo gushinganisha umutungo utimukanwa mu gihe cyo kurangiza imanza cyangwa abantu kugiti cyabo bifuza gutambamira ubutaka buri mu manza, cyangwa bakayifashisha basaba serivisi zijyanye n’ubuyobozi.

Ibisabwa:

23. Ifishi isaba icyemezo gihamya abanditse ku butaka

24. Gutambamira ihererekanya ry’ubutaka (caveat)

Kubera impamvu ziteganywa n'itegeko cyangwa biturutse ku masezerano abantu bagiranye, umuntu wese ugaragaza inyungu afite ku butaka bw'undi ashobora gusaba ko nyir'ubutaka abuzwa uburenganzira bumwe na bumwe.

Kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe bituma nyir’ubutaka adashobora kubuhererekanya cyangwa kubutangaho ingwate mu gihe cyose impamvu zatumye abuzwa ubwo burenganzira zitarakurwaho.

Itambamira ku butaka ryemerwa gusa iyo ubutaka butambamirwa aribwo burebwa n’ikibazo cyangwa iyo byategetswe n’urukiko.

Ibisabwa:

24. (a) Ifishi isaba gutambamira iherekanya ry’ubutaka (caveat)

24. (b) Ifishi isaba gukuraho itambamira ry’iherekanya ry’ubutaka (caveat)

25. Gushinganisha umutungo (surety of property)

Mu gihe hari urubanza rwabaye itegeko cyangwa hasohotse indi nyandikompesha, imitungo itimukanwa y'uwatsinzwe iba ishinganishijwe ku bw'itegeko kugira ngo izavemo ubwishyu bw’ugomba kwishyurwa.

Iyi serivisi ikunda gusabwa n’abahesha b’inkiko mu gihe batangiye inzira yo kurangiza imanza kugirango imitungo y’uwatsinzwe itarigiswa.

Ibisabwa:

25. (a) Ifishi  isaba gushinganisha umutungo (surety of property)

25. (b) Ifishi isaba gukuraho ishinganisha ry’umutungo (surety of property)

26. Kwandikisha amasezerano yo kwatira ubutaka

Kwatira ni amasezerano umuntu ufite ubukode burambye agirana n’undi akamwemerera gukoresha ubutaka bwe amaze kumuha icyatamurima bumvikanyeho.

Kugira ngo uburenganzira bw’uwatiwe bubungwabungwe ni ngombwa ko yandikisha amasezerano yo kwatira muri rejisitiri y’ubutaka kugira ngo atambamire ihererekanya ryose ryaba atabanje kubyemeza. Amasezerano yo kwatisha agomba kwandikwa muri rejisitiri y’ubutaka ni amara igihe kingana cyangwa kirenze imyaka itanu (5).

Kwatira ubutaka bingana cyangwa birenze imyaka itanu (5) bikorerwa iyandikisha ku buryo bw’inyandikompamo (imbere ya noteri mu by’ubutaka). Iyo kwatisha biteganyirijwe igihe kiri munsi y’imyaka itanu (5), iyandikisha rikorwa ku bushake hakurikirijwe amasezerano hagati y’uwatisha n’uwatiwe.

Ibisabwa:

26. (a) Ifishi isaba kwandikisha amasezerano yo kwatira ubutaka (sublease)

26. (b) Ifishi isaba gusesa amasezerano yo kwatira ubutaka (Sub-lease)

27. kwandikisha uburenganzira ku butaka bw’undi bukomoka ku miterere y’ahantu

Uburenganzira ku butaka bw’undi bukomoka ku miterere y’ahantu (servitude) ni uburenganzira umuntu agira ku butaka butari ubwe bitewe n’aho buherereye n’uko hifashe. Urugero nk’uburenganzira bwo kubona inzira mu butaka bw’undi muntu kugira ngo abone uko agera mu bwe, uburenganzira bwo kuvoma amazi ku isoko iri mu butaka bw’undi. Ubwo burenganzira butangwa n’itegeko cyangwa bugatangwa ku bwumvikane bw’abo bireba. Inzira ivugwa muri iyi serivisi iba iri hagati ta meteri imwe (1m) na metero imwe n’igice (1.5m)

Ibisabwa:

27. (a) Ifishi isaba kwandikisha uburenganzira ku butaka bw’undi bukomoka ku miterere y’ahantu

27. (b) Ifishi isaba kuvanaho uburenganzira ku butaka bw’undi bukomoka ku miterere y’ahantu

28. Gushinganisha ubutaka bwa sosiyete iri mu gihombo (bankruptcy)

Habaho igihombo igihe umuntu ku giti cye, isosiyete y’ubucuruzi cyangwa ubufatanye mu bucuruzi ukora igikorwa cy’ubucuruzi atakibasha kwishyura imyenda arimo igeze igihe cyo kwishyurwa.

Iyi serivisi igamije gushinganisha umutungo utimukanwa mu gihe hemejwe hakanatangira uburyo bwo kurangiza ibibazo biturutse ku gihombo cy’isosiyete y’ubucuruzi, icy’ubufatanye mu bucuruzi n’icy’umuntu ku giti cye.

Iri shinganisha risabwa n’ushinzwe gucunga igihomba wemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ibisabwa :

28. (a) Ifishi isaba gushinganisha ubutaka bwa sosiyete iri mu gihombo (bankruptcy)

28. (b) Ifishi isaba gukuzaho  ishinganisha ry’ubutaka bwa sosiyete iri mu gihombo (bankruptcy)

29. Amasezerano yo gutiza ingwate

Iyi serivisi igamije kwemeza amasezerano hagati ya nyir’ubutaka n’undi muntu ushaka inguzanyo ya banki, aho nyir’ubutaka yemeza kumutiza umutungo we utimukanwa nk’ingwate ya banki.

Aya masezerano akorerwa imbere ya noteri wa Leta mu by’ubutaka cyangwa noteri wikorera ufite ububasha mu by’ubutaka.

Ibisabwa :

29. Amasezerano yo gutiza ingwate​​​​​​​