Ihererekanya rikozwe mu munsi umwe

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha ibikorwa by’ishoramari, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka cyorohereza ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka bwagenewe ubucuruzi n’inganda rigakorwa mu munsi umwe.

 Nihe wabona serivisi za notariya mu by'ubutaka?

Kwemeza amasezerano y’ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka bikorerwa hamwe muri aha hakurikira: 
  • Mu biro by’Umubitsi w’Inyandikompamo z’Ubutaka (Nyarugenge, Nyanza, Karongi, Musanze, Rwamagana)
  • Mu biro bya noteri wikorera mu by’ubutaka (baboneka hose mu gihugu)
  • Mu biro by’ubutaka mu Karere ubutaka buherereyemo
  • Mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB one stop center)
  • Mu biro by’Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge ubutaka buherereyemo. 

Abatanga serivisi za notariya mu by’ubutaka

Ibisabwa 

  • Gusaba ihererekanya ry’umutungo unyuze ku rubuga irembo.
  • Kujya kwa noteri mu by’ubutaka wahisemo ku rubuga rw’Irembo;
  • Ibyangombwa bikuranga (indangamuntu, pasiporo, icyemezo cy’iyandikisha ry’Ikigo cy’ubucuruzi). 

Ikiguzi cya serivisi 

  • 500 frw kuri buri rupapuro rw’amasezerano igihe yakorewe imbere ya noteri wa Leta mu by’ubutaka
  • 6500 frw kuri buri kopi y’amasezerano mu gihe yakorewe imbere ya noteri wikorera 

Amahoro asonewe

a. Serivisi y’ihererekanya ry’uburenganzira ku mutungo utimukanwa;

b. Icyemezo cy’iyandikishwa ry’ubutaka;