Imikoreshereze y’Ubutaka no Gutunganya Amakarita
Serivisi z’Imikoreshereze y’Ubutaka no gutunganya amakarita
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, kibinyujije mu ishami ry’imikoreshereze y’ubutaka gitanga serivisi z’Imikoreshereze y’Ubutaka n’izo gutunganya amakarita. Izi serivisi zigamije ikoreshwa ry’ubutaka mu buryo burambye, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda. Zimwe muri izi serivisi ni izi zikurikira:
1. Iyandikisha ry’imikoreshereze y’ubutaka:
Iyi serivisi irebana n’iyandikwa ry’icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa. Iyi serivisi yifashishwa mu iyandikisha ry’ubutaka n’itangwa ry’ibyangombwa byabwo.
2. Igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyombonera bicukumbuye:
Iyi serivisi ijyanye n’itegurwa ry’ibishushanyo n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka mu bice bitandukanye, no kugenera ubutaka ibikorwa bitandukanye. Uregero, imiturire, ubucuruzi, ibikorwa rusange, ubuhinzi, n’ibindi nk’uko biteganywa n’itegeko N° 008/03 of 03/07/2022, rigena Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bwo gutanga no kubona ubutaka, ubwo gukodesha ubutaka mu buryo burambye, n’ubwo gutiza no gukodesha ubutaka bwa Leta (ingingo ya 18) n’amabwiriza n’ibishushanyo mbonera bicukumbuye. Iyi serivisi ikorwa gusa n’inzego z’igihugu n’izegerejwe abaturage. Ibishushanyo mbonera biboneka kuri geodata.rw/portal/home.
3. Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu (NLUDMP):
Iri ni igenamigambi rusange rigaragaza icyerekezo cy’igihe kirekire cy’imikoreshereze y‘ubutaka. Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu (NLUDMP 2020 – 2050) cyemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29/07/2020, gitangazwa mu igazeti ya Leta yo ku wa 20/05/2022. Iki gishushanyo cyubakiye ku cyerekezo cya 2050, kigamije ikoreshwa neza ry’ubutaka mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu hitawe ku nzego zose z’ubukungu (Abaturage, imijyi n’imiturire, imyubakire, ubukungu, itangwa ry’imirimo, inganda, ubucukuzi, ubuhinzi, ibidukikije, umutungo kamere, ubukerarugendo, no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ubwikorezi, ibikorwa remezo, n’ibikorwa rusange).
Iteka rya Perezida N° 038/01 ryo ku wa 20/05/2022 rishyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, rigakuraho iteka rya perezida N° 058/01 ryo ku wa 23/04/2021 rishyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu.
i. Igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali n’ibishushanyombonera ku rwego rw’akarere (DLUP): Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka ni cyo gitegurira umujyi wa Kigali n’uturere ibi bishushanyo bigena ahakenewe gutezwa imbere byihutirwa muri buri karere. DLUP niyo ishyira mu bikorwa NLUDMP mu byiciro bito bito kugeza mu mwaka wa 2035, bikazavugururwa mu mwaka wa 2050. DLUP igena imikoreshereze y’ubutaka ku buso bwose bw’akarere haba mu mijyi cyangwa mu byaro, kandi ibikorwa byose, byaba ibikorwa remezo, ibikorwa rusange cyangwa iby’iterambere, bikagenerwa ubutaka. Igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali n’ibishushanyombonera ku rwego rw’akarere bishyirwa mu bikorwa binyuze mu mabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyo mbonera bicukumbuye.
ii. Igenamigambi ry’imitunganyirize y’ubutaka buri mu cyiciro kihariye: Iri ni igenamigambi ryateguwe n’urwego runaka, nk’urwego rw’ubukungu, ubwikorezi, ubuhinzi, amashyamba, amazi, isuku n’isukura, ndetse n’ubukerarugendo. Izi nzego ziteganya ubutaka buzakorerwaho ibikorwa by’iterambere ryihutirwa ahantu hatandukanye.
iii. Ibishushanyo bicukumbuye by’imitunganirize y’ahantu runaka: Ibi ni ibishushanyo bitegurwa bikanashyirwa mu bikorwa, bigizwemo uruhare n’abaturage nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga ihuzwa, ikatwa n’ itunganywa ry’ ubutaka hagamijwe kunoza imyubakire bigizwemo uruhare na banyiri ubutaka. Ihuzwa, ikatwa n’itunganywa ry’ubutaka hagamijwe kunoza imyubakire bigizwemo uruhare na banyiri ubutaka risaba ko bene ubutaka bemera gutanga ibice by’ubutaka bwabo bigakoreshwa mu bikorwa remezo rusange; amabwiriza abigenga akaba yarashyizweho n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.
4. Uruhushya rwo guhindura icyo ubutaka bwagenewe:
Guhindura icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa bigengwa n’iteka rya minisitiri No 005/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022.
Kugira ngo icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa gihinduke, hari ibigenderwaho bitatu:
(1°) kubahiriza ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka cy’aho ubwo butaka buherereye,
(2°) Nyir’ubutaka afite umushinga w’ishoramari rirambye cyangwa w’inyungu rusange usaba ko igishushanyombonera gihindurwa,
(3°) Impinduka zishobora gukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kugira ngo hubahirizwe igishushanyombonera cy’ubutaka cyangwa hakosorwa amakosa yagaragaye icyo gihe, kandi ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kikabimenyesha ba nyir’ubutaka barebwa n’iyo mpinduka.
Mbere yuko hakorwa impinduka iyo ariyo yose ku cyo ubutaka bwagenewe, nyir’ubutaka agomba gushaka icyangombwa cy’imikoreshereze y’ubutaka gitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka.
Ubusabe bugamije kubahiriza ibiteganywa n’igishushanyombonera bushyikirizwa umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka hifashishijwe ifishi yabugenewe 4. (a) Ifishi isaba guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’igishushanyo mbonera
Ubusabe bugamije guhindura ibiteganywa n’igishushanyombonera, bwohererezwa ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka hifashishijwe ifishi yabugenewe 4. (b) Ifishi isaba ihindurwa ry_imikoreshereze y_ubutaka iteganyijwe n_igishushanyo mbonera
5. Gutunganya amakarita no kubungabunga amakuru ndangahantu:
Iyi serivisi irebana n’ikusanywa ry’ amakuru ndangahantu n’ikorwa ry’amakarita, bitanga amakuru ku mikoreshereze y’ubutaka, ibikorwa remezo, n’umutungo kamere. Ibijyanye n’amakuru ndangahantu mu Rwanda byose bitegurwa binyuze ku rubuga rwabigenewe (NSDI Hub) {Link to geodata}
Uru rubuga rwashyiriweho koroshya iboneka ry’amakuru ndangahantu kugira ngo bifashe abafata ibyemezo mu nzego zitandukanye mu Rwanda.
Uru rubuga rugamije kugabanya imbaraga zitakazwa mu gukusanya amakuru ndangahantu, hongerwa imikoreshereze myiza y’umutungo ukoreshwa muri icyo gikorwa, hitabwa ku buziranenge bw’ayo makuru kugirango agenderweho n’abafata ibyemezo batandukanye. NSDI Hub yafunguwe ku mugaragaro mu Ugushyingo 2021 nk’urubuga rw’igihugu rutanga amakuru ndangahantu y’ingenzi mu igenamigambi ry’inzego z’ubukungu zitandukanye.
Kuri ubu, NSDI Hub iriho amakuru ndangahantu shingiro aturuka mu bigo bitandukanye. Iriho kandi ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu, umujyi wa Kigali ndetse n’uturere, hakanabaho amakarita atandukanye nk’ayerekana imiterere y’igihugu, ay’inzego z’ubukungu zitandukanye, ndetse n’amakarita mbarankuru. Uru rubuga rwashyizweho ku bufatanye bw’inzego za Leta n’izigenga zisanzwe zigira uruhare mu ikusanya n’ikoreshwa ry’amakuru ndangahantu, rukaba rwarashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.